Amerika igiye kuvana Sudani ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cya Sudani kigomba kubanza kwishyura miliyoni 335 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo cyemererwe kuvavanwa ku rutonde rw’abashyigikira iterabwoba.

Minisitiri w'intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, amaze igihe igihe asaba Amerika gukuraho ibihano bikomeye yafatiye Sudani
Minisitiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, amaze igihe igihe asaba Amerika gukuraho ibihano bikomeye yafatiye Sudani

Iyo hazabu ngo ni indishyi y’akababaro igomba gushyikirizwa imiryango ifite ababo baguye muri ibyo bitero by’iterabwoba byibasiye Abanyamerika byategurwaga Sudani ibigizemo uruhare.

Minisitiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yashubije avuga ko amafaranga barangije kuyoherereza Amerika, ariko ko nta byemezo bya Amerika byari byajya ahagaragara.

Sudani yashyizwe ku rutonde kuva mu 1993 igihe Osama Bin Laden wayoboraga umutwe wa al-Qaeda byahishurwaga ko yari inshuti ikomeye ya Guverinoma ya Sudani muri icyo gihe, ndetse n’abarwanyi bagabye ibi bitero byibasiye ambasade za Amerika muri Tanzania na Kenya mu 1998 ngo bari bamaze imyaka irenga itanu bategurirwa ku butaka bwa Sudani, bahabwa imyitozo n’ibindi.

Trump yavuze ko ibitero byabereye muri Tanzania na Kenya byahitanye abantu barenga 220 kandi amafaranga y’indishyi agomba gutangwa ku miryango y’Abanyamerika bapfuye.

Umubano hagati ya Amerika na Sudani wongeye gushinga imizi kuva ubwo uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir yahirikwaga ku butegetsi nyuma y’igitutu n’imyigaragambyo y’abaturage yabereye mu mihanda mu mijyi itandukanye mu mwaka ushize wa 2019, akaba yari amaze imyaka 30 ayobora icyo gihugu. Abigaragambyaga bashinjaga Bashir gutegekesha igitugu, no kuba ari we wateje ibibazo bidasanzwe by’ubukungu bw’igihugu bwasubiye inyuma.

Inzobere mu bya politiki Mpuzamahanga zikurikiranira iki kibazo hafi, zivuga ko kuvana Sudani ku rutonde rw’umukara (blacklist) bizakemura ibibazo byinshi muri iki gihugu, aho ibiribwa, lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli ndetse n’imiti bigenda birushaho guhenda kandi bikaba bike mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka