Rubavu: Polisi yafashe uwamburaga abaturage yifashishije igiti kimeze nk’imbunda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira
2020 yafashe uwitwa Sibomana Joseph w’imyaka 25, uvugwaho kuba yaramburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk’imbunda.

Ikarita y'u Rwanda igaragaza aho Akarere ka Rubavu gaherereye (mu ibara ritukura)
Ikarita y’u Rwanda igaragaza aho Akarere ka Rubavu gaherereye (mu ibara ritukura)

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Sibomana yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari na ho yamburiraga abaturage. Ubusanzwe Sibomana avuka mu Murenge wa Kanama mu Kagari ka Musabike mu Mudugudu wa Nyakibande mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Sibomana kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati "Hari abaturage bari bamaze kumumenya biganjemo abo yagiye yambura. Ni bo batanze amakuru arafatwa, yafatiwe mu cyuho afite kiriya giti yitegura kuza kwambura abaturage, yafatiwe mu mirima y’ibishyimbo by’abaturage ari ho yihishe."

CIP Karekezi akomeza avuga ko Sibomana akimara gufatwa yiyemereye ko kiriya giti yari yarakibaje afite umugambi wo kujya yambura abaturage.

CIP Karekezi yagize ati "Sibomana akimara gufatwa yemeye ko yajyaga atega abacuruzi ba magendu (abacoracora) bavuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akabakangisha icyo giti gifite ishusho y’imbunda akabambura amafaranga. Yavuze ko yari amaze kubikora inshuro ebyiri akaba yari yarabambuye ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda. Kugeza ubu abantu 5 ni bo bamaze gutanga ibirego bavuga ko bambuwe na Sibomana abatunze kiriya giti gisa nk’imbunda."

Sibomana mu kwambura abaturage yabaga anambaye ipantaro ijya gusa nk’umwambaro wa gisirikare ari na yo yafashwe yambaye. Ni umwambaro avuga ko yawutoraguye ahantu mu ngarani akajya awambara agiye kwambura abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ukekwaho icyaha afatwa. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe igihe babonye umuntu ushaka guhungabanya umutekano.

Hari amakuru avuga ko Sibomana yajyaga afatanya n’abandi bantu muri ubwo bwambuzi ubu na bo barimo gushakishwa.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 170 ivuga ko uwiba akoresheje intwaro aba akoze ubujura bwitwaje intwaro.

Iyo ubujura bwitwaje intwaro bwakozwe n’abantu barenze umwe cyangwa bugakorwa n’itsinda ry’abantu, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 7.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

L.attaque à l.arme factice est prise devant la loi comme une vraie!

Luc yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka