Abarundi n’Abanyarwanda turaziranye - Minisitiri Shingiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu iterambere w’u Burundi, Ambasaderi Shingiro Albert, yatangaje ko abaturage b’u Rwanda n’ab’u Burundi baziranye cyane, ku buryo ibibazo bagirana babyikemurira bitagombeye ko hari umuntu ubajya hagati.

Yabivugiye mu biganiro byamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020.

Yagize ati “Ni byo nakunze kubwira abantu baba bashaka guhuza u Rwanda n’u Burundi, ababimbwira benshi mbabwira ko bidakenewe, turaziranye cyane Abanyarwanda n’Abarundi, ibibazo dufite tubishakira umuti nta muntu utugiye hagati. Ni byo by’ibi turimo gukora ubu".

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nubwo Minister avuga ngo Abarundi n’Abanyarwanda turaziranye,tuziranye nabi.Kuva na kera ku ngoma z’Abami,Rwanda na Burundi barangana.Ahanini bapfa ko utegeka igihugu kimwe adahuje n’undi ubwoko.Reba uriya president wabo ubuga ngo turi indyarya.

cyemayire yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Iki n’igihe cyo gutekereza neza inyungu yo kubana mumahoro iyi ntambwe ni ntagereranwa

Buri umwe abaho kubwundi.

Eujengac yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Iki n’igihe cyo gutekereza neza inyungu yo kubana mumahoro iyi ntambwe ni ntagereranwa

Eujengac yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka