RIB yafunze ukekwaho kwiba amabati mu ruganda akoresheje impapuro mpimbano
Yanditswe na
KT Editorial
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze Ntitenguha Arnaud, ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpibano akiba amabati afite agaciro ka 29,000,000 Rwf mu ruganda rwitwa TEMBO, ruherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ayo mabati yafatiwe aho yari yagiye kuyahisha mu Karere ka Nyanza.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura, hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ohereza igitekerezo
|