
Ku itariki 02/10/2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Nyuma yo kugumishaho igifungo k’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, umwe mu bunganira Rusesabagina, Me Emelyne Nyembo, yavuze ko nta kundi kongera kujurira, ahubwo ko bazategereza kuburana urubanza mu mizi.
Rusesabagina Paul yazanywe mu rukiko kuri uyu wa Kabiri ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, nta n’umwe mu bamwunganira icyakora Ubushinjacyaha bwo bwari buhari.
Umwe mu bunganira Rusesabagina, Me David Rugaza na we yaje kuhagera ku isaha ya saa tatu n’iminota 18.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 13.
Rusesabagina wafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 (nk’uko ubushinjacyaha bubivuga), akurikiranyweho ibyaha 13 birimo icyo (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.
Araregwa kandi icyaha cy’ (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n’(11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.
Ku itariki 05 Ukwakira 2020, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.
Ku isaha ya saa tatu n’igice ni bwo Rusesabagina umaze hafi isaha yicaye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yari amaze kubona abamwunganira bombi, kuko Me Emelyne Nyembo na we yari ahageze.

Kuri iyi nshuro, Ubushinjacyaha burasaba ko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo Rusesabagina yari yahawe yakongerwa, kuko ngo bukiri gukora iperereza ku byaha bumushinja.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|