U Rwanda rwasabye u Burundi guhagarika uruhare rutaziguye bufite mu ntambara ya Congo

U Rwanda rwasabye u Burundi guhagarika uruhare rwabwo rutaziguye mu makimbirane arimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni itangazo ryatangiwe mu biganiro byabaye hagati y’ibihugu n’intumwa yihariye ishinzwe gukurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwifashe mu Burundi.

Hamwe n’ibi, u Rwanda rwasabye u Burundi gushyira imbaraga mu kunoza uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

Rwasabye kandi u Burundi gukora impinduka zifatika kandi zizewe mu gihugu, gukorana mu buryo bwubaka ku byerekeye ’Isuzumanwa Ngarukuagihe y’Uburenganzira bwa Muntu’(UPR)’ hamwe n’inzego z’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, gukorana n’inzego zo mu Karere zibishinzwe, no kongera kugirana ibiganiro n’Ibiro bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).

Rwashishikarije u Burundi gufata ingamba zifatika zo kubaka icyizere mu baturage, kwagura ubwisanzure n’uruhare rw’abaturage mu buzima bwa politiki, no kwemeza ko inzego z’igihugu zirengera uburenganzira n’icyubahiro by’Abanyaburundi bose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka