AmaG The Black yagaragaje kutishimira abahanzi bahisemo kuririmba ibishegu

Umuhanzi wa hip hop Amag The Black, yagaragaje kutishimira abahanzi baharaye umuco wo kuririmba indirimbo yita ko zishishikariza abantu kwishora mu ngenso z’ubusambanyi, akavuga ko abahanzi bahisemo inzira yo koreka urubyiruko.

Mu ndirimbo yise ‘Ubugoryi bwanjye’ agaruka ku ndirimbo nka Saa moya, Igare, Ubushyuhe n’izindi, akavuga ko kuba hari abadakora bene izi ndirimbo kandi ari abahanzi, badakwiye kwitwa ‘Ibigoryi’ kuko izi ndirimbo zirimo zangiza indangagaciro z’urubyiruko.

Hari aho agira ati “Dore saa moya, dore ubwo bushyuhe, munyonga igare munyicira abana, ni iki twavuga tumariye rubanda cyangwa ni ukwirirwa tubaha uwo mwanda”.

Ni ndirimbo Ama G The Black yanze gushyira ku rubuga rwe rwa YouTube ariko tukaza kuyibona, yumvikanamo kunnyega abahanzi nyarwanda ko aho gufasha mu kubaka umuryango nyarwanda ahubwo bari kurushaho kuwusenya.

Mu kiganiro kigufiya twagiranye ku murongo wa telefone, Ama G yavuze ko gukora iyi ndirimbo atari agamije guhangana n’umuhanzi uwo uri we wese, ahubwo ko icyo yari agamije kwari ugutanga impuruza ngo umuryango nyarwanda udasenywa n’ibihangano by’abahanzi.

Ni indirimbo yumvikanamo gusubiramo kenshi ijambo ‘Ubugoryi’ ubundi akavuga ko ubugoryi bwe ari injyana yazanye.

Ibi twarabimubajije atubwira ko nta muhanzi yatutse, ahubwo ko ari we washatse kwiyita ikigoryi akazana injyana zitazakundwa ku isoko kuko ataririmbye ibishegu.

‘Ubugoryi bwanjye’ ya Ama G The Black, ni indirimbo itaragera ku bantu benshi, icyakora yaduhishuriye ko mu minsi mike iba yageze hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose Ni bicike pe, babireke

Patrick yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka