Ku mugoroba wo kuwa 13/03/2013, ikipe ya Arsenal yabashije kwitwara neza imbere y’ikipe ya Bayern Munich byari bihanganye iyitsinda ibitego 2-0 ku kibuga cyayo Alianz Arena.
Nubwo ikipe ya Arsenal yakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yakwishyura ibitego yatsindiwe iwayo,yaje kubigeraho ariko nibyayibuza gusezererwa kuko yatsinzwe ibitego byinshi mu mukino ubanza ku kibuga cyayo aho Bayern Munich yayitsinze ibitego 3-1.

Kuba iyi kipe ya Arsenal yatsinze ibitego bike hanze yaratsinzwe byinshi iwayo,nibyo byatumye ihita isezererwa mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
Ku wundi mukino wabaye, ikipe ya Malaga yo muri Espagne yaje gutsinda FC Porto yo muri Portugal ibitego 2-0,umukino wabereye muri Espagne,ihita inayisezerera kuko mu mukino wa mbere ikipe ya Porto yari yatsinze Malaga 1-0.
Malaga na Bayern Munich ziyongereye ku ikipe ya FC Barcelone, Real Madrid, Galatasalay, Paris St Germain, Borrussia Dortumund na Juventus zari zaramaze gukatisha Ticket yazo yerekeza muri ¼ k’irangiza k’iyi mikino.

Ba kizigenza b’amakipe bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa rya Champions League 2012-2013, harimo rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Christiano Ronaldo na Biraz Yilmaz w’ikipe ya Galatasalay bose bafite ibitego 8.
Lionel Messi aza ku mwanya wa 3 n’ibitego 7, Mbokani wa Anderlecht ni uwa kane n’ibitego 6, naho Alan wa Braga aza ku mwanya wa gatanu n’ibitego 5.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Arsenal twumvaga twebwe nkabafana yatsinda.