Ese koko Senderi yakwegukana Primus Guma Guma Super Star III nk’uko bamwe babibona?
Nyuma y’uko umuhanzi Eric Senderi International Hit agaragariye ku rutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira kwegukana insinzi ya PGGSS 3, hari bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya badashidikanya ko uyu muhanzi ashobora kwegukana iki gikombe.
Iki gikombe cyatwawe ku nshuro ya mbere n’umuhanzi wo mu njyana ya RNB Tom Close, ku nshuro ya kabiri kikajyanwa na King James nawe wakoraga injyana ya RNB, ubu noneho bavuga ko gishobora kujyanwa na Senderi International Hit uririmba injyana ya Afrobeat.

Abemeza ibi bavuga ko Senderi akora cyane mu rwego rwo kwiyegereza abafana be ndetse no gushaka abandi batari basanzwe ari abafana be. Umwe mu babyemeza yagize ati: “Iyi Guma Guma ni iya Senderi. Ngirango mwabonye ko no muri Salax Awards yari yabarushije, sinzi uko byagenze iba itwawe na King James...”
Undi nawe yagize ati: “Erega Senderi azi icyo gukora. Bashobora kuba batamurusha kuririmba ariko we abarusha kwiyegereza abafana bityo rero niba Guma Guma izatwarwa n’uwatowe na benshi, Senderi azagitwara.”
Ntawashidikanya ko Senderi International Hit afite abafana benshi cyane. Ibi bikunze kugaragara cyane iyo yagiye gukorera ibitaramo mu Ntara aho usanga abantu bakubise bakuzura abandi bakabura n’aho bahagaragara. Ikindi kandi baheraho bavuga ko Senderi ashobora kuzegukana PGGSS 3 ni ukuntu yemereye abafana ba Rayon Sport ko nibamufasha bakamutora akegukana insinzi ya Guma Guma azabagurira abakinnyi.

Uwitwa Serge yagize ati: “Senderi azi gukora. Wagize ngo kiriya gikombe kizamucika? Abafana ba Rayon bose bazamutora kubera ko yabemereye abakinnyi kandi urebye nibura abafana ba Rayon utabariyemo abafana be basanzwe, nta kabuza azacyegukana tu!”
Umwe mu bakunzi ba muzika ariko akaba ataragaragaje ko ashyigikiye Senderi yadutangarije ko kuba Senderi ari muri aya marushanwa byonyine bihagije kugira ngo aryohe. Yagize ati: “byonyine kuba Senderi ari muri Guma Guma nta kabuza iyi Guma Guma izaryoha cyane n’iyo atayitwara...”
Twabibutsa ko abahanzi bahanganye na Senderi International Hit muri aya marushanwa ya PGGSS 3 ari Dream Boys, Bull Dogg, Riderman, Christopher, Urban Boyz, Kamichi, Danny Nanone, Fireman, Knowless na Mico The Best.
Ese koko nawe urabona muri aba bahanzi 11 bahatanira PGGSS3 ari Senderi International Hit uzayegukana?
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
sender agomba kugitwara according to his work hard nonese ninde umurusha
ntabyo azi rwose
Njye nzishima ari uko SENDERI atwaye PGGSS3 sha mubereye ku mavi tu!IMANA imufashe!!!!!
NAGERAPEZE AMAHIRWE YE AZAKIBARE AKIBONYE
SENDERI NTACYO YABONA KUKO HARI ABAGIKWIYE AHUBWO NIYITAHIRE AKUREMO 500000Frw NATAHEeeeeeee!
Tukimara kubona ibyabereye irusizi,aho moto zari zafunze imihanda zamamaza Eric senderi twiyemeje ko gumaguma azayikukana tumuri inyuma murakoze.
gutora cedri nibyzaturabishyigikiyei
ERIC SENDERI INTERNATIONAL HIT NIWE MUHANZI TUGIRA MU RWANDA WENYINE ARIRIMBA INDIRIMBO ZOSE IZICYUNAMO,IZA POLITIKE,IZO KWIBOHORA,IZO KURAMBAGIZA,IZU RUKUNDO,IZA BARATSA,...TUTIBAGIWE HIP HOP.ARARENZE RWOSE PE!!! TUGOMBA KUMUTORA KUGIRANGO TUREBE IZINDI JYANA AZATUVUMBURIRA.NDIJYIGA ABANYARWANDA NGO TWEREKEZE IBITEKEREZO KURI HIT.
ntayo yatwara niyo yateka ibuye rigashya!
ariko se ko atavuze umubare w’abakinnyi azagura?azabanze abagure arebeko atazabona amajwi.
Ngo?? murasetsa keretse niba gitangwa na Rucagu? icyakora azi kwihahira, nave mubahanzi ajye muri publicite za gahunda zose za Leta, nyuma yambare mayon ya Rayon hejuru, APR hasi namasogisi ya Mukura
Ahahaha!!@ Kalimba uri umuntu w’umugabo cyane! mu murenge umushyize kure, mu mudugudu w’inyarurembo na ba stephano, bushombe etc niyo capacity ye! International hit?? reba iryo zina? nasahake ikembe naho art shwi??