Intore ziri ku rugerero i Rulindo zirasabwa kumenya gukoresha ifaranga neza
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus arasaba Intore ziri ku rugerero mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo kwishimira ibyiza zimaze kugeraho, ariko anabashishikariza kumenya gukoresha ifaranga neza ngo kuko ari iby’ingezi.
Uyu muyobozi yagize ati: “Mumaze kugera ku bintu byiza kandi bishimishije, kandi nimukomeza gukora ibifite akamaro muzatera imbere. Iri ni irindi shuri ry’ubuzima murimo, ariko ubuzima buri imbere muzabubamo neza nimumenya gukoresha ifaranga neza, mukarikoresha mu bibabyarira inyungu.”
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yakomeje asaba intore ziri ku rugerero ko zigomba kwegera abaturage, zigakorana nabo zikanabigisha uburyo bagomba no gukoresha ifaranga.

Yagize ati: ”Murusheho kwegera abatuye mu midugudu iwanyu no mu tugari mubigishe uko bashobora gukoresha ifaranga ryabo bakaribyaza inyungu. Mubafashe kurushaho kumenya gahunda yo kwizigamira no kwegera ibigo by’imari bafata inguzanyo, muzabafashe kugira ubumenyi mu gukoresha ifaranga rikunguka.”
Intore ziri ku rugerero mu karere ka Rulindo kuri ubu ziratangaza ko zishimiye cyane ibikorwa by’indashyikirwa zimaze kugeraho byo kwiyubakira igihugu, kuva zatangira iyi gahunda kandi ngo zizakomeza gufatanya n’abaturage gutera imbere no kuzahura imibereho yabo.

Izi ntore kandi ziravuga ko hari bagenzi babo batabashije kuza ku rugerero ngo kubera impavu zitazwi, ariko zemeza ko abataraje ku rugerero bahombye byinshi. Intore ziri ku rugerero mu murenge wa Kinihira zivuga ko zishimiye cyane ibikorwa zimaze kugeraho zikoresheje amaboko mu kwiyubakira igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, bwana Kangwagye akaba yibukije urubyiruko ruri mu itorero ku rugerero ko ari bo mbaraga z’igihugu, ko ari bo bagomba kwiyubakira igihugu, kandi ko bazavamo abayobozi b’ejo hazaza heza.
Izi ntore ziri ku rugerero mu murenge wa Kinihira zijeje umuyobozi w’akarere ko zizakomeza gukora neza kandi cyane ku buryo zizava ku rugerero zicyuye ikivi gishyitse n’umusaruro uhagije.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|