Abapolisi barahugurwa ku ikoreshwa ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga

Abayobozi ba Polisi y’igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano nibo yabimburiye izindi nzego za Leta mu guhugurwa ku ikoreshwa ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga ICT hagamijwe kongera umusaruro no kwihutisha akazi mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 12/03/2013.

Itumanaho n’Ikoranabuhanga ICT, bimaze kwigaragaza nka nyambere mu buzima bwa buri munsi no mu kazi, aho haba mu guhanahana amakuru cyangwa akazi kakorwaga kihutira ubikoresha kurusha utabikoresha.

Kuba abantu basanzwe cyangwa inzego zikorera zisa nk’aho ziri imbere mu gukoresha ICT, bibangamira Leta n’inzego zayo mu gukwirakwiza gahunda zayo rimwe na rimwe ugasanga hari n’ibyo abantu baba bazi mbere ya Leta, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Umutekano, Sheh Moussa Fasil Harelimana.

Bamwe mu bakozi b'inzego z'umutekano bitabiriye amahugurwa ku gukoresha ICT.
Bamwe mu bakozi b’inzego z’umutekano bitabiriye amahugurwa ku gukoresha ICT.

By’umwihariko umutekano w’igihugu ubangamirwa no kuba abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kuruta inzego za Leta, akavuga ko ari byiza ko nabo bahora bihugura ndetse bakaba n’imbere y’abandi kugira ngo babacunge.

Minisitiri Fasil Harelimana ati: “Ni uburyo bwiza cyane wakongeraho no gukurikirana ibiba bivugwa kuko abaturage basigaye bakoresha itumanaho cyane kandi hari abarikoresha mu gukora ibyaha. Ni gombwa ko na Polisi ibimenya ikanabikurikiranira hafi kugira ngo babashe kumenya aho byakorewe no kubasha kwitaba abaturage hakiri kare igihe badukeneye kandi benshi batangiye kwitabira gukoresha ICT.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Urubyiruko mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho MYICT, ngo iyi gahunda ntizibanga ku bayobozi gusa kuko ari ubukangurambaga bwatangiye buzagera mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya no gukoresha ICT.

Bamwe mu bapolisi bitabiriye amahugurwa.
Bamwe mu bapolisi bitabiriye amahugurwa.

Ibyo bikazafasha Leta mu gutanga serivisi zihuse no gucyemura ibindi bibazo byajyaga bitinda, mu gihe abakoresha ICT baba bakomeje kwiyongera, nk’uko Minisitiri Philbert Nsengimana yabitangaje, ubwo ayo mahugurwa yatangiraga.

Iyi gahunda izakomereza mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bucamanza no mu bashinzwe ikoranabuhanga n’Itumanaho mu bigo bya Leta. Abo nabo bakazahugura abo mu bigo bahagarariye kugira ngo amasomo asakare hose.

Leta irateganya ko byibura mu myaka itanu kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bazaba bazi gukoresha ikoranabuhanga, Abafite telefoni bageze kuri 55% bakazaba bageze ku 100%.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka