Abanyabugesera baba ahandi bagiye gukora umuganda iwabo bubakira umupfakazi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba hanze y’akarere ka Bugesera bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Kayumba, basanira umupfakazi wa Jenoside utari wishoboye inzu atuyemo.
Abakoze icyo gikorwa ni abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakomoka mu karere ka Bugesera, bakaba bakorera hanze y’ako karere.
Rwikangura Jean ukuriye umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera yabwiye Kigali Today ko abo Banyabugesera bahuye bakagira igitekerezo cyo gutanga ubufasha ku bandi barokotse Jenoside bagifite ibibazo by’amacumbi n’amikoro make, maze bakiyemeza gutangirira umugambi wabo ku mupfakazi wa Jenoside witwa Mukankubana Leonille wari utuye mu nzu ishaje.

Abitabiriye uyu muganda bafatanyije n’abaturanyi ba Mukankubana, bamusanira inzu abamo, bayubakira uruzitiro (urugo), banahakora isuku yari ikenewe. Aganira na Kigali Today, bwana Rwikangura yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’imyiteguro yo gutangira icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tukabikora by’umwihariko twibuka tunegera abo Jenoside yagizeho ingaruka zikomeye kugira ngo bumve ko batari bonyine.”
Mukankubana Leonille wasaniwe inzu yatangaje ko yabyishimiye kuko we atari kubyishoboza. N’ibyishimo byinshi yagiraga ati: “ Iyo umuntu abonye umufasha ikintu atari kwishoborera arabyishimira cyane. By’umwihariko, aba bamfashije nabashimiye cyane kuko bantabaye ntari narabatekerejeho cyane kandi baturutse kure. Ndashimira abantu bose n’ubuyobozi bw’igihugu bwakoze iki gikorwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yashimye icyo gikorwa cyo kunganira ako karere mu kuzamura imibereho y’abasizwe iheruheru na Jenoside no guteza imbere akarere bakomokamo muri rusange. Ati “ Muri gahunda yo gukemura icyo kibazo cy’abadafite amacumbi burundu, akarere ka Bugesera karateganya kubaka amazu 80 ashobora kazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200, ariko na none haracyakenewe imbaraga zitari nke mu gusana ayubatswe mbere agenda asaza.”
Abitabiriye icyo gikorwa begeranije inkunga igera ku mafaranga ibihumbi 530 azasana inzu nyir’izina, hakaziyongeraho imiganda itandukanye kugira ngo mukankubana Leonille azabe mu nzu noneho ikomeye kandi ahantu heza. Abatanze uyu musanzu biyemeje ko iyo nzu izaba yuzuye mbere y’uko icyunamo cy’uyu mwaka gitangira.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gufatanya,mugufasha ababaye ni indangagaciro y’abanyarwanda. Dushimire abanyabugesera bakoze kiriya gikorwa,na Ibuka bugesera yafashije mugutegura no gukora kiriya gikorwa. Birashoboka ko twafatanya tugafasha abacitse ku icumu babaye batuye mu karere kacu Ka Bugesera. Imana ifashe mwe mwese mugira umutima wo gufasha abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi.