Kaminuza imwe y’u Rwanda ishobora gutangirana n’amasomo y’umwaka utaha
Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko bigenze neza mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha ariho Kaminuza rukumbi y’u Rwanda, University of Rwanda, yatangira gukora, aho Kaminuza zose n’amashuri makuru ya Leta bizaba byahurijwe hamwe mu rwego rwo guhindura isura y’uburezi mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2013 hatangajwe ko iyi Kaminuza y’u Rwanda itegerejweho gucyemura ibibazo by’ingorabahizi byari byarabase uburezi mu mashuri makuru mu Rwanda, nk’uko inyigo yakozwe ngo yabigaragaje.

Umushinga w’itegeko rizagenga iyi kaminuza rukumbi ngo uracyasuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko mu kwezi kwa 05/2013 iryo tegeko rikazaba yamaze gutungana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta.
Minisitiri Biruta yavuze ko uretse gucyemura ikibazo cyo gutinda muri gahunda nyishi zarangaga imikorere ya za kaminuza, Kaminuza y’u Rwanda izanacyemura ikibazo cy’amasomo yatangwaga kimwe n’ubushakashatsi bwakorwaga. Yagize ati: “Dushishikajwe no kongera ireme ry’uburezi no kongera ubushakashatsi kuko icyo twemera ni uko ubushakashatsi bwakorwaga bwari bucye ndetse n’ubukozwe ugasanga butamenyekanye.”
MINEDUC yanatangaje ko hari n’undi mushinga w’itegeko urebana n’itangwa ry’inguzanyo wavuguruwe nawo uri mu Nteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko umunsi ryemejwe rikazaba ryemeza ko abanyeshuri bari mu cyiciro cya 1 na 2 cy’ubudehe aribo bazajya bafashwa kwiga mu mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.

Naho aho mu cyiciro cya 3 na 4 cy’ubudehe bakazajya bahabwa 50% y’inguzanyo ku mafaranga y’ishuri gusa, mu gihe abasigaye bo bazajya birihira byose. Minisiteri y’Uburezi kandi yaboneyeho gusaba ababyeyi kwita ku bana babo badategereje inkunga ya Leta.
Kaminuza y’u Rwanda izaba iteye ku buryo buhuriyemo amakoleji (Colleges) nayo azaba afite amashuri (Schools). Buri koleji ikazaba ihuriyemo ibyigishwa bimwe nk’aho Ubuhinzi n’Ubworozi buzaba hamwe, Uburezi n’Iyakure n’ibindi. Ishuri naryo rikaza ari igice kimwe gihuriyemo ibindi bice bito (Urugero: ishuri ry’ubuhinzi n’ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo). kaminuza y’u Rwanda ngo izaba ihuriwemo na colleges esheshatu n’amashuri 17.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
ese mwaduha urutonde rw’amakaminuza n;amakoleji bizaba bigize yo kaminuza
Rwose iryo tegeko ryigwe neza kuko umuntu wo mukiciro cya 3 ntashobora kwirihira 1/2 cya school fees ;nawe urabona bababarananiwe no kwirihirira ayisumbuye;Dukomeze dutezimbere u rwanda rwacu duharanira uburezi bufite ireme kandi dufasha rwose abana batishoboye gukomeza kwiga
Gusa biracyarimo urujijo kubirebana n’inguzanyo none nibihari bigiye gusubizwa inyuma.Naho ibya kaminuza imwe ntakibazo gusa nibivugwe kare bisobanuke buri wese amenye aho aziga hakiri kare tutabyuka batubwira kwimuka tutari twubaka ibiraro tuzabamo kuko ndumva uko bimeze bamwe tuzimukira ahandi.
Aha niho haragaragarira ubushobozi pariament yacu ifite kuko umuntu uri mukiciro cya 3 ntashobora no kubona amtunga nonengo yakwiyishyurira icyakabiri cya minerval it is pity.
Nagira ngo nsobanurire uriya witiranya Kaminuza y’u Rwanda na NUR ntaho bihuriye kuko nayo izahinduka imwe muri Colleges zizaba ziri muri iyo University of Rwanda. Iyi kaminuza imwe ntaho ihuriye n’ibigo dusanzwe tuzi bya kaminuza n’amashuri makuru ya leta ahubwo azaba ari ikigo kibihuza ntabwo rero ari kimwe muri byo, so ntimuzatungurwe no kumva rero NUR ihindutse College of Arts and Social Sciences kuko hazaba hariho colleges6:
1.College of Medecine and Health Sciences
2.College of Education and Open distance learning
3.College of Agriculture and Veterinary Medecine
4.College of Sciences and Technology
5.College of Business and Economics
6.College of Arts and Social Sciences
Mubyukuri guhuza za kaminuza byizwe neza ntacyo byatwara ndetse byanafasha abigaga muri za instituts.Ariko ibigendana na school fees byo byatuma benshi bareka ishuri kuko abanyarwanda benshi bari mu cyiciro cya 3&4 ni abakene in terms of money kandi ni nabo benshi muri kaminuza.Ikindi kandi byagabanya competition muri secondaire kuko abanyeshuri baba batekerezako kwiga muri kaminuza bitazaborohera.
Nonese kobavugako hazabaho changement ubwo bazimura bahereye 1 kugeza 4 bitewe nibyobiga ?
BISHOBOTSE HAFATWA BAKE IGIHUGU GIFITIYE UBUSHOBOZI
(SELECTION NATUREL) ARIKO BAKIGA KUKO KUVUGA GUTYO NI NKO KUVUGA NGO ABAKENE NTIBAKIGE
MBEGA BIBI WE!!! HIZE UWIZE KERA!!
BIZABA ARI AMARIRA N’AMAGANYA MUNTANGIRO Z’UMWAKA UTAHA NIBA ABADEPITE BEMEJE URIYA MUSHINGA W’ITEGEKO KU NGUZANYO YA BURUSE KUKO ABANYARWANDA BARI MUCYICIRO CYA 3 CY’UBUDEHE NI BENSHI KANDI NI ABAKENE.UBWO RERO BENSHI SHOBORA KUZAVA MWISHURI KUKO N’IBIHUMBI 3OOO BYA MITIWELI ABENSHI BARAYABUZE!ARENGA 400000 YABONWA N’UMUGABO AGASIBA UNDI.
Guhuza amashuri makuru na Kaminuza nibiramuka bikozwe neza,mu buryo butekerejwe neza,nta guhubuka dore ko bitoroshye, ntacyo bizatwara. Ariko ibyo kwirihira hakurikijwe ibyiciro by
ubudehe bizasuzumwe neza. Biriya byiciro babanza bakabisubiramo neza kuko abantu benshi bemeza ko byakozwe nabi. Ikindi ngo icyiciro cya 3 n
icya 4 ngo bakwirihira 50%, byasuzumwa neza!Umunkene numukene wifashije,à peine babona nicyo kurya bitoroshye,nutwo babonye ngo badutange en plus ku bantu biba byitwa ko bari guhabwa akantu twakwita motivation kubera amanota meza baba barabonye!Ubwo se abanyeshuri muri secondaire bazongera kwigana umwete?Nta munyeshuri numwe wazongera kwivuna kuko n
ubundi yaba aziko azirihira université cyane ko hari za privés, nubwo usanga zitanga ubumenyi butari ku rwego nkurwamashuri ya Leta, byibuze usanga bishyura make. Ireme ry
uburezi ryahita risubira inyuma kandi ngo bashaka ko rijya imbere.Bizasuzumwe neza
Aha!mpora nibaza when will MINED be stablzd?this ministry needs to be stablzd! Ariko mana,niwowe twihaye gusa naho ubundi ibyo kwiga byondabona ari variation!!