Karongi na Nyamasheke baratuma Intara y’Uburengerazuba igumana abakene benshi

Uturere twa Nyamasheke na Karongi ni two dufite abantu benshi bakennye kandi ngo biratuma Intara y’Uburengerazuba yose iri ku cyigereranyo cya 48.4% mu gihe hifuzwa byibuze ko bagabanuka bakagera kuri 40%.

Ibi byatangajwe mu imurikabikorwa ry’uturere tugize Intara y’iIburengerazuba, aho Guverineri w’Intara Kabahizi Celestin yagaragaje ko uturere twa Karongi na Nyamasheke dufite abakene benshi ugereranyije n’utundi turere.

Ibipimo by’ubushakashatsi bwakozzwe mu myaka ya 2010-2011 byagaragaje ko uturere twa Karongi na Nyamasheke dufite abaturage bari mu nsi y’umurongo w’ubukene bari hejuru ya 50% kandi icyifuzo cya leta y’u Rwanda ari ukumanuka bakagera byibuze kuri 40%.

Guverineri Kabahizi yaboneyeho gushimira akarere ka Nyabihu kuba ari ko kagaragaramo abakene bake. Mu mwaka wa 2012 akarere ka Nyabihu kabaye aka mbere mu turere tw’icyaro twikuye mu bukene, kakaza ku mwanya wa gatanu mu turere dufite abakene bake mu gihugu ku gipimo cya 27%.

Imurikabikorwa ry’Intara y’Iburengerazuba ryanerekanye ko mu Ntara hakigaragara ibibazo by’imirire mibi, ariko Guverineri Kabahizi arishimira ko byibuze bamanutse bakagera kuri 0,3% n’ubwo nabyo bitari bikwiye nk’uko umukuru w’igihugu yabisabye agira ati: Nta mwana w’Umunyarwanda ukwiye kwicwa n’inzara.”

Guverineri Kabahizi yongeye gusaba uturere tukiri inyuma mu bwisungane mu kwivuza gukurikiza urugero rw’akarere ka Karongi kongeye kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 100%. Uyu muhigo AbanyaKarongi bawugezeho kubera kwisungana mu bimina, ari nabyo umuyobozi w’intara asaba utundi turere gufatiraho urugero.

Guverineri avuga ko uturere twa Nyabihu na Rubavu tukiri inyuma kubera ko uhasanga imiryango ifite abana benshi, bityo kubatangira mitiweli bose bikaba ingorabahizi, aboneraho gusaba ababyeyi bakibyara kuringaniza urubyaro n’ubushobozi bwabo ndetse n’ubw’igihugu cyose.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Reka mbabwire, imihigo ntabwo iba ishingiye ku ngingo imwe gusa. bashobora gutsindwa kuri imwe bagatsinda 15 si igitangaza rero!!

TITO yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

NI GUTE AKARERE KA NYAMASHEKE KATWARAGA IBIKOMBE KANDI KARANANIWE KUVANA ABATURAGE MU BUKENE? ABATANZE AMANOTA BASHINGIYE KUKI? BIRABABAJE

BEN yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

KARONGI izira kuyoborwa , wavuga ute ukuntu uwari Exectif wa RUGABANO 2004-2011 yasabwe kujya kuba Etat Civil mu wundi murenge kandi ariwe wahabwaga ibikombe buri gihe mu rwego rw’intara ko ateza abaturage imbere , arwanya ubukene , hanyuma Mayor ati jya kuba Etat Civil , nawe ati rwose ba nyakubahwa nzajyayo , birangira yisubiriye i KIGALI da , none ngaho ngo KARONGI ifite abakene benshiiiiiii , niba ukora neza ahembwa kumwimura , umumanuye mu ntera , abasigaye bo bakora neza bate bazi ko ariko nabo bazahembwa .

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

ARIKO ITEKINIKA WE!!!!! NYAMARA NYAMASHEKE IBIKOMBE YABIMAZEYO NGO IRESA IMIHIGO!!! AMAHEREZO NYAMASHEKE IZESWA N’IMIHIGO!!!

IKINYOMA GUSA yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Erega Nyamasheke bazayivumbura! ibyo ihiga byinsi nibinyoma.

Alens yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka