Nyamagabe: Abafatanyabikorwa mu iterambere baramara iminsi itatu bereka abaturage ibyo babakorera

Muri gahunda yo gukomeza kwegera abaturage mu kwezi kw’imiyoborere myiza, akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere ry’abaturage baraye batangije imurikabikorwa n’imurikagurisha rizamara iminsi itatu kuva tariki ya 11/03/2013 rikazasozwa tariki ya 13/03/2013, hagamijwe kwereka abaturage ibyo babakorera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’iterambere akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamagabe, Mukarwego Umuhoza Immaculée, avuga ko hari byinshi bakorera abaturage bafatanije n’abafatanyabikorwa, bikaba ari ngombwa ko banabimenyeshwa.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'iterambere unayobora ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'akarere, Mukarwego Umuhoza Immaculée.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’iterambere unayobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere, Mukarwego Umuhoza Immaculée.

Uyu muyobozi ati: “Turi mu bikorwa binyuranye, mu bafatanyabikorwa banyuranye. Hari abari mu burezi, mu buvuzi, ubuhinzi, ubworozi…. Biba byiza rero iyo tuje kubigaragariza abaturage, tukanigira hamwe ibyo bamwe bakora, uburyo babigeraho bikabera isomo n’abandi ngo bigire ku bakora neza babashe guteza imbere ibyo bakora.”

Umuyobozi wa JADF Nyamagabe akomeza atangaza ko kumurikira abaturage ibyo babakorera nabo babyungukiramo, kuko n’ubwo bakorana n’abaturage umunsi ku wundi ariko hari udushya bagira abafatanyabikorwa n’ubuyobozi baba batazi bamenyera mu imurikabikorwa, bityo bikabaha amasomo bakwigiraho bagatera imbere.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Nyamagabe baboneyeho umwwanya wo kumurikira abaturage ibyo bakorera mu karere kabo.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe baboneyeho umwwanya wo kumurikira abaturage ibyo bakorera mu karere kabo.

Mu imurikabikorwa kandi ngo abafatanyabikorwa bahakura imbaraga kuko iyo abaturage bakunze ibikorwa bakorerwa bitera ishema ababikora, bityo bagafata ingamba zo gukomeza kongeramo ingufu.
Abaturage bitabiriye iri murikabikorwa n’imurikagurisha batangaza ko igikorwa cyo kubereka ibyo bakorerwa ari indashyikirwa kuko bibafasha kumenya ibikorerwa iwabo ndetse bikanabafungura amaso bakabasha kureba aho bageze, aho bashaka kugera ndetse n’icyo basabwa gukora, nk’uko Gasasira Wellars yabitangaje.

Uyu aragira ati: “Ni byiza kugira ngo nkatwe b’abaturage tubone ibikorerwa mu karere kacu. Bifasha no kuba watekereza aho uri, aho tugeze n’aho twumva tugomba kujya, intambwe twakagombye gutera tugana imbere, bikaba byaguha ingufu zo gushaka ikiza cyarusha urwego uriho ukagera ku rundi rwego rwisumbuyeho.”

Abafatanyabikorwa batandukanye bari mu imurikabikorwa n'imurikagurisha.
Abafatanyabikorwa batandukanye bari mu imurikabikorwa n’imurikagurisha.

Muri iri murikabikorwa n’imurikagurisha biteganijwe ko hazasurwa hakanatahwa bimwe mu bikorwa byagezweho ku bufatanye bwa leta n’abikorera, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, ndetse hakaba n’ikiganiro n’abanyamakuru ku buzima bw’akarere muri rusange, ndetse no ku mikoranire hagati ya leta n’abafatanyabikorwa.

Emmanuel Nshimiyimana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka