Abanyaburera bashimiye abiga kaminuza babagobotse muri gahunda ya ‘Students on the field’
Abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika muri Burera barashimira abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Busogo, ISAE Busogo, kubera ko babaremeye ndetse bakabafasha kurwanya isuri yabangirizaga imirima.
Abanyeshuri 50 biga muri ISAE Busogo bakoze icyo gikorwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/03/2013 muri gahunda ya ‘Students on the field’ yatangijwe n’ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Abanyeshuri bari muri gahunda ya ‘Students on the field’ bafashije abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga gucukura ibyobo 14 bigabanya umuvuduko w’amazi aturuka ku kirunga cya Muhabura, bubakira akarima k’igikoni umuturage ndetse bahaye umuryango w’abantu barindwi amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mituweli, ndetse banagabiye abaturage batatu ihene imwe n’intama ebyiri.

Abaturage batandukanye bo mu kagari ka Nyagahinga bishimiye icyo gikorwa, bavuga ko byabashimishije kuba abo banyeshuri bemeye kuva aho biga bakabasanga aho batuye, bakaganira, bakanakorana umuganda ndetse bemeza ko ibyo bitari bisanzwe bibaho.
Bakomeza bavuga ko ibyo bikorwa abo banyeshuri babakoreye bibafitiye akamaro gakomeye kuko babafashije kurwanya isuri yabatwariraga imyaka, abahawe amatungo bahamya ko azabakura mu bukene nk’uko Niyonsaba Jean Bosco wahawe intama, abisobanura.
Agira ati: “Nabashimiye cyane kuba munkuye ahantu hakomeye.
Ntako nari meze, ariko mwangobotse, mfite icyizere ko itungo mumpaye rizanteza imbere ndetse niyororoka nanjye nzagoboka abandi.”
Niyonsaba afite imyaka 24 y’amavuko. Arubatse, afite umugore n’umwana umwe. Avuga ko umuryango we wari usanzwe ubayeho mu buzima bugoye kuko yacaga inshuro. Yizeye ko iyo ntama yahawe izamuzamura kuko mu gace atuyemo zororoka cyane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo bwashimiye abo banyeshuri bo muri ISAE Busogo ku bw’igikorwa cyiza bakoreye abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga. Ubwo buyobozi buhamya ko ari igikorwa cyiza kuko cyigamije iterambere ry’Abanyarwanda nk’uko Kabirigi Jean Marie Vianney, umukozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Burera, abitangaza.
Gatanazi Longin, umunyeshuri muri ISAE Busogo akaba anakuriye gahunda ya “Students on the field”, mu ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, avuga ko iyo gahunda yashyizweho igamije gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, kuremera abatishoboye, gufasha leta mu iterambere ndetse no gukora imirimo y’amaboko irimo umuganda.

Icyumweru cyahariwe abanyeshuri biga muri za Kaminuza ndetse n’amashuri makuru, muri gahunda ya “Students on the field”, cyatangiye tariki ya 09 kikazarangira tariki ya 16/03/2013.
Kuba abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru begera abaturage, ngo bizatuma abo banyeshuri bamenya ibibazo abo baturage bafite maze bagire uruhare mu kubishakira ibisubizo.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|