Papa Francis I niwe watorewe kuyobora Kiliziya Gatulika

kiliziya Katolika yongeye kubona umushumba mushya ariwe Papa Francis wa I, watowe n’Abakaridinari mu mwiherero w’iminsi ibiri bari bateraniye kugira ngo bitoremo ugomba kubasimbura.

Iyi nkuru yamenyekanye ahagana mu masaha ya saa moya n’iminota itanu ku isaha yo mu Rwanda, nyuma y’iminsi 14 uwari umushumba wa kiriziya Gatulika Papa Benedigito wa XVI yeguye.

Ubwo umwotsi w’umweru wacucumukaga hejuru y’inyubako Abakaridinali barimo, byasobanuraga ko Papa mushya yari amaze gutorwa nyuma yo gutora inshuro eshanu hatarashobora kuboneka ukwiza amajwi agera kuri 2/3 by’abatora.

Papa Francis wa mbere watowe amazina ye nyakuri ni Jorge Mario Bergoglio, yavutse taliki 17/12/1936 muri Argentine ku mugabane wa Amerika y’amejyepfo. Niwe wa mbere mu mateka y’uyu mugabane ubaye papa.

Papa Francis atowe yari ahagarariye igihugu cye cya Argentine i Roma kuva mu 2001, nyuma yo kuba umushumba cyangwa umusenyeri wa diyosezi ya Buenos Aires mu 1998, ari naho yavukiye mu muryango w’abana batanu, ku babyeyi b’Abataliyani.

Yatangiye ibikorwa byo kwiha Imana mu 1958, ubwo yari arangije kwiga mu iseminari agakomeza amasomo muri Filozofiya n’Iyigamana (Theological), akaza kuhakura impamyabumenyi y’ikirenga mu rwego rwa professorat.

Papa Francis azwiho kuba umunyakuri kandi agacisha macye akabaho mu buzima bworoshye. Ibi bikagaragazwa n’inyubako iciriritse yiberamo, akaba yarananze imodoka ihenze yo mu bwoka bwa Limousine yagombaga ku mutwara. Ni n’umwe mu bakaridinari bitekera ibyo bafungura aho baba.

Yatangiye kunugwanugwa kuba papa nyuma y’urupfu rwa Papa Jean Paul II, aho yari mu ba karidinali bagombaga gutorwamo, ariko haza gutorwa Papa Benedigito wa XVI.

Papa Francis iwe mu papa utowe adakomoka ku mugabane w’u Burayi nyuma y’imyaka 1.200, uherutse akaba yari Papa Gregoire III wari uwo mu gihugu cya Syria muri 731.

Uyu mupapa wari uwo mu muryango w’abitwa Abayezuwiti afite imyaka 76, niwe mupapa wa mbere uvuye ku mugabane wa Amerika akaba n’uwa mbere mu Bihayimana b’Abayezuwiti. Mu bishya biranze uyu Mushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika, harimo n’izina rya Francis afashe ari uwa mbere, akaba ngo yarihisemo arikomoye ku mutagatifu wa Kiliziya Gatulika Francois wa Assise wabaye urugero mu kwiyoroshya no gukunda.

Yasabye abakirisitu kumusengera

Papa mushya Francis I yasabye imbaga y’abakirisitu n’abanyamatsiko ibihumbi bari baje kumusaba umugisha we wa mbere ku rubuga rwitiriwe Petero Intumwa i Vatikani kumusengera mu mirimo mishya yahamagariwe. Yagize ati : “Mureke dusabirane ndetse dusabire n’isi cyane kugira ngo urukundo n’umubano wa kivandimwe byimakazwe.”

Papa mushya Francis I yasabye abakirisitu kandi gusabira na Papa ucyuye igihe Benedigito wa XVI. Yagize ati: “Tumusabire kugira ngo Imana imuhe umugisha ndetse n’Umubyeyi Bikira Mariya amuragire.”

Abayobozi b’Uburayi bamwifurije kuramba ku bupapa no kuvugurura ibitagenda mu kiliziya

Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi José Manuel Barroso na Herman Van Rompuy ukuriye akanama ngishwanama k’Uburayi boherereje Papa mushya ubutumwa bwo kumushimira banamwifuriza kuzaramba mu mirimo mishya yatorewe, kandi akihatira gukomeza guhuza abakirisitu n’abaturage bo mu yandi madini.

Ngo ni igihe cyo kuvugurura Kiliziya

Umuyobozi w’Inteko Inshinga Amategeko y’Uburayi, bwana Martin Schulz yoherereje Papa ubutumwa bwo kumushimira ariko anavuga ko uyu ari umwanya wo kuvugurura ibikenewe muri Kiliziya.
Yagize ati : «Ubu hakenewe imbaraga nshya zo kuvugurura no kwatsa bundi bushya ikibatsi cy’ubukirisitu nyabwo nko gufashanya no gutabara abababaye benshi mu isi, kwimakaza amahoro no gushyira hamwe.

Sylidio Sebuharara na Jean d’Amour Ahishakiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rekase iyo bavuzengo abakristu nabaturage bo muyandi madini baba bashaka kuvuga iki? nukuvugako rero hatatowe umukuru wa kiriziya gaturika ahubwo hatowe umukuru w’isi ugiye gushyiraho umurongo ngenderwaho runaka.

tioto yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

ariko se wowe wumva kurongora aribyo kamara,ubu se ntazisenyuka zarubatswe naho imfubyi zo ni za Genocide zirahoze umuntu abura se ntabura shebuja

kazitunga yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Papa mushya nagerageze ataaba umukonservateur kuko hari bamwe mu basangirangendo be bamukoza isoni bananiwe ibyo biyemeje,nibitaba ibyo abana batagira umubare bazabura ba se.Niyemerere abihaye Imana kurongora no kurongorwa.

KAYOBOTSI LEOPOLD yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka