Nyamasheke: Abaturage baratanga ibitekerezo ku itegeko rishya rigenga umuryango

Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango rifite impinduka nyinshi kandi nziza kurusha iryari risanzweho ariko rirasaba kuganirwaho mbere y’uko ritorwa kuko abaturage bagomba kugira ijambo kandi bagatanga ibitekerezo.

Nk’uko bigaragazwa n’abashinzwe kwiga uyu mushinga w’itegeko, ngo ni itegeko rikomeye cyane kandi rigizwe n’ingingo nyinshi kuko rifite ingingo 351. Umushinga w’Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ni irigamije gusimbura itegeko ryari risanzweho ryo mu mwaka wa 1988.

Kuri uyu wa kane tariki 14/03/2013 abadepite bagize Komisiyo ya Politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko bunguranye ibitekerezo n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke ku mushinga w’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango.

Depite Uwayisenga Yvonne (uhagaze) asanga ari byiza kungurana ibitekerezo kuri uyu mushinga w'itegeko.
Depite Uwayisenga Yvonne (uhagaze) asanga ari byiza kungurana ibitekerezo kuri uyu mushinga w’itegeko.

Nk’uko byagaragajwe na Visi Perezida wa Komisiyo (y’Abadepite) ya Politiki, uburinganire bw’abagore n’abagabo, Depite Uwayisenga Yvonne ngo iri tegeko rifite ibyiza byinshi kandi rigatanga icyerekezo cy’ahazaza h’u Rwanda.

Impamvu ngo ni uko mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu mwaka wa 1988, hagaragaragamo inzitizi nyinshi zibangamira abantu ku mpamvu zitandukanye, by’umwihariko rikaba ryabuzaga uburenganzira busesuye abagore.

Guverinoma y’u Rwanda yahaye agaciro umugore kandi yemera uruhare rukomeye umugore agira mu iterambere ry’igihugu. Ku bw’ibyo, iri tegeko rishya rikaba rigaragaramo uburenganzira buhabwa umugore kuruta uko byari bimeze mu itegeko ryo mu mwaka wa 1988.

Ingero ni nk’aho mu itegeko risanzwe hari ingingo yavugaga ko aho abashakanye batura hagenwa n’aho umugabo atuye ariko kandi irishya rigaragaza ko aho abashakanye batura hagenwa na bo bombi kandi mu gihe byaba bibaye ngombwa bakaba batura n’aho umugore akorera.

Cyakora kuri iyi ngingo, abaturage n’abavuga rikumvikana basabye ko iyi ngingo yasobanuka neza kugira ngo umuntu abe yamenya niba ari aho umuntu acumbitse cyangwa se atuye (domicile ou residence).

Abaturage mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ku mushinga w'itegeko rigenga umuryango.
Abaturage mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga umuryango.

Ingingo yateje impaka cyane ariko ikagaragaramo ibitekerezo bishyushye ni ijyanye n’imyaka y’ubukure, by’umwihariko iyo gushakana nk’umugore n’umugabo, aho itegeko rishya riyivana kuri 21 rikayishyira kuri 18.

Nsigaye Emmanuel bigaragara ko ari urubyiruko, yavuze ko iri tegeko ari ryiza cyane maze atanga urugero nk’aho wasangaga hirya no hino ku bakozi bashinzwe irangamimerere hagaragara urubyiruko rufite mu myaka 19 na 20 babaga bashaka kubana ku mpamvu zitandukanye nyamara ugasanga barazitirwa n’itegeko bigatuma birirwa bandikira Minisitiri ubifite mu nshingano ndetse bamwe barambirwa bagahitamo kunyura iy’ubusamo bakabana mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku bwa Nsigaye, ngo byaba byiza ko Abanyarwanda bakomeza kwigisha abana babo banabakangurira gushaka mu gihe baba bamaze gukura no kugira ubushobozi, ariko kandi ku babishaka ntibazitirwe n’iryo tegeko.

Abaturage benshi bari bateraniye ku karere ka Nyamasheke biganjemo n’abakuze bagaragaje ko bashyigikiye iyi ngingo, cyakora byose bigashingira ku bushishozi; bagaragaza ko itegeko risanzweho ryagoranaga.

Uwimana Jean Damascene we yagaragaje ko atemeranya n’iyi myaka yo gushyingirwa mu gihe yaba ibaye 18. Yishingikirije ubushakashatsi bwakozwe, yagaragaje ko byateza ingorane kuko uko abantu bashakanye bakiri bato cyane bituma bororoka cyane kandi bikaba byateza ibibazo mu gihe u Rwanda rukangurira abantu umunsi ku wundi kuboneza urubyaro.

Igiteye impungenge kuri iyi ngingo ijyanye n’igihe cyo gushaka ni uburyo Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu gushishikariza abakobwa kwiga, by’umwihariko mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bityo mu gihe iyi ngingo yaba itowe mu itegeko rishya bikaba byakoma mu nkokora gahunda ya Leta kuko abakobwa benshi bashobora gushidukira mu gushinga ingo aho kugira ngo bige.

Ikindi ni inshingano zikomeye z’urugo ku buryo abatanze ibitekerezo bagaragazaga ko umwana w’imyaka 18 aba akiri muto ugereranyije n’inshingano z’umuryango.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, Depite Uwayisenga Yvonne na Depite Mutimura.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, Depite Uwayisenga Yvonne na Depite Mutimura.

Ibyinshi mu bitekerezo byatanzwe mu karere ka Nyamasheke kuri uyu mushinga w’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango wasangaga birishyigikiye cyakora hakabaho ubushishozi bwo kunoza neza ibikigaragara nk’urujijo muri iri tegeko.

Urugero ni nk’aho itegeko ryo mu wa 1988 ryavugaga ko umutware w’urugo ari umugabo nyamara mu mushinga w’itegeko rishya, rikaba risa n’aho rishyira mu gihirahiro ubu butware bw’umuryango.

Kuri iyi ngingo, abaturage basabye ko abadepite bakora ibishoboka kugira ngo bisobanuke neza, ku buryo mu gihe “wenda” umugabo yaba adashoboye, itegeko ryaha umugore ubwo butware ariko mu itegeko bigasobanuka.

Izi mpaka zitandukanye zagiwe kuri uyu mushinga w’itegeko ni byo Depite Uwayisenga Yvonne ashingiraho yemeza ko nubwo itegeko ari ryiza rigomba kunguranwaho ibitekerezo n’abaturage.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka