I Nyabihu batangiye gukingirwa ‘Lubewole’ na Kanseri y’inkondo y’umura
Ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire ya Rwankeri mu karere ka Nyabihu hatangirijwe igikorwa cyo kurwanya indwara y’iseru na Lubewole ndetse na Kanseri y’inkondo y’umura, mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda kuzagira ubwo bakwandura imwe muri izi ndwara. Iki gikorwa kizamara iminsi 4, cyatangijwe kuri uyu wa 12/03/2013 kikazarangira kuwa 15/03/2013.
Abana bafite kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka 15 nibo bakingirwa indwara ya Lubewole, naho urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rugahabwa abangavu biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza n’abiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

Nzaramba Emmanuel ukora muri Minisiteri y’ubuzima yavuze ko indwara nk’iseru yabonetse mu Rwanda kuva kera, ariko aho inkingo zitangiriye ikaba yaragiye igabanuka cyane, ntibe ikigira abo ihitana ariko ngo mu rwego rwo kuyica burundu Abanyarwanda bakwiye kumva ko gukingira ari uguhozaho kandi bakabyitwararika.
Buri wese ngo arasabwa gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo ntihagire ucikanwa n’urukingo ateganirijwe ndetse n’abangavu bakitabira gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura.
Yongeraho ko Abanyarwanda bari bakunze kwitiranya indwara y’iseru na Lubewole, kuko byinshi mu bimenyetso by’izi ndwara bikunze guhura. Gusa avuga ko aho bagiye bagenzura iyi ndwara y’iseru, laboratwari yapimye bagasanga harimo aho babonye abarwaye indwara ya Lubewole ari nayo mpamvu Minisiteri y’ubuzima yafashe ingamba zo gukingira iyi ndwara. Muri iki gikorwa cyo gukingira kandi ngo abana bafite kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka itanu ndetse n’ababyeyi bonsa batarengeje ibyumweru 6 babyaye bazajya bahabwa Vitamini A.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bwerekanye ko ku bana igihumbi bavuka harimo abagera kuri 76 bapfa bataruzuza umwaka bavutse naho abandi 50 ku bana igihumbi baba bavutse bagapfa bataruzuza imyaka 5 bazize indwara zishobora gukingirwa ndetse n’impiswi zikururwa n’isuku nke y’ibiribwa n’ibinyobwa no kuba umuco wo gukaraba intoki n’isabune utarasakara mu Baturarwanda bose.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iremeza ko kuba izi ndwara zishobora gukingirwa ababyeyi bose bakwiye kuzikingiza abana babo ndetse bagashyira n’ingufu muri gahunda y’isuku mu nzego zose.
Safari Viateur.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe ariko sinsobanukiwe n’iyi ndwara yitwa lubewole.Iyi se ni ndwara ki,ifata ite,yagaragaye kuva ryari mu rwanda?