Ngororero: Yahawe uburenganzira ku mutungo w’umubyeyi we wazize Jenoside

Itsinda ryashyizweho na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe - amaze kungurana ibitekerezo n’izindi nzego ngo rikemure ibibazo byerekeye imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 kuri uyu wa kabiri 12/03/2013 ryakoreye mu murenge wa Muhanda.

Mahoro Christian w’imyaka 27 yasubijwe imirima y’icyayi yasigiwe n’ababyeyi be bishwe muri Jenoside. iyi mirima iri mu kagari ka Mashya mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero yayiburanaga n’uwitwa Nyiramenyera Esther.

Nyuma yo kumva abaturage banyuranye bazi amavu n’amavuko y’ayo masambu, ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ndetse n’impande zombi zifitanye ikibazo, kuri uyu wa kabiri 12/03/2013 abagize itsinda rishinzwe gukemure ibibazo byerekeye imitungo y’abarokotse Jenoside bafashe umwanzuro ko Nyiramenyera Ester arekeraho gutesha igihe Mahoro Christian.

Mahoro Christian (wambaye ijaketi y'umukara) asobanura ikibazo cye imbere y'abagize itsinda rikemura ibibazo by'imitungo y'abarokotse Jenoside.
Mahoro Christian (wambaye ijaketi y’umukara) asobanura ikibazo cye imbere y’abagize itsinda rikemura ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside.

Bagiriye Nyiramenyera inama yo kureka gusiragira mu nkiko ku rubanza adashobora gutsinda kuko nk’uko byagaragaye nta kuri afite.

Bashimiye inteko y’abaturage kubera ubunyangamugayo n’ukuri bagaragaje mu ikemurwa ry’iki kibazo kandi basabye ubuyobozi bw’umurenge kuzatumira impande zombi zikagera ku bwumvikane burundu.

Mahoro Christian ari mu kiciro cy’abana b’imfubyi za Jenoside baburana imitungo y’ababyeyi babo. Yavuze ko icyo asaba ari uko abamusiragiza mu nkiko bamuha umutuzo nabo bakaruhuka guta igihe mu nkiko kandi ntacyo bizabagezaho.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka