Umushinjacyaha yajuririye igihano cyahawe Yvonne Basebya

Umushinjacyaha wo mu gihugu cy’u Buholandi, kuwa gatatu tariki 13/03/2013 yajuririye igihano cyahawe Yvonne Basebya mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ngo kuko ari gito ukurikije ibyaha yakoze.

Basebya w’imyaka 66 uvuka mu Rwanda ariko akaba afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’amezi 8 nyuma y’uko urukiko rw’i La Haye rumuhamije icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Ariko, urukiko rw’iki gihugu rwamugize umwere ku byaha by’intambara n’ibyaha bya Jenoside bikaba ari byo byaha bikomeye ubushinjacyaha bwashingiragaho kugira ngo ahabwe igihano kinini kurusha ibindi byose cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Umuvugizi w’umushinjacyaha muri icyo gihugu, Van der Zanden yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubujurire.

Yagize ati: “Basebya yagize uruhare runini muri Jenoside rurenze gushishikariza urubyiruko gukora Jenoside. Umushinjacyaha asaba ko uruhare rwe rusuzumwa agafatwa nk’umufatanyacyaha mu gukora Jenoside.”

Basebya w’imyaka 66 ashinjwa ubwicanyi bw’Abatutsi 110 bari bihishe mu icumbi ry’ababikira b’abapalotini b’i Rwamagana mu gihe cya Jenoside.

Yvonne Ntacyobatabara uzwi nka Basebya yavuye mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 yerekeza muri Kenya. Muri 1998, yagiye mu Buholandi ahabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu mu mwaka wa 2004.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka