Rutsiro: Yitabye Imana agwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
Umuturage witwa Deo Musabyimana wo mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yashizemo umwuka nyuma y’impanuka yabaye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
Iyo mpanuka yabaye kuwa gatatu tariki 13/03/2013 mu ma saa yine n’igice za mugitondo, ubwo Musabyimana na bagenzi be barimo bacukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango.
Abarimo bakorana na Musabyimana babwiye Kigali Today ko ikirombe cyaridukiye hejuru ya Musabyimana gihita kimugwaho kuko ari we wari uri mu mwobo imbere, hanyuma bo bahita basubira inyuma babasha kurokoka.

Undi muntu umwe na we wari hafi ya Musabyimana cyamugwiriye gitsikamira akaguru arakomereka ariko mu buryo bworoheje.
Abakoranaga na Musabyimana babanje gufata igihe cyo gukuraho ibitaka n’amabuye byamugwiriye hanyuma bamuvanamo, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Congo Nil ariko hashize akanya gato ahageze ahita yitaba Imana.
Abaturage baje bamuhetse mu ngobyi bahise bashakisha imodoka hafi aho barayikodesha yemera kubatwarira umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ubanze gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules yavuze ko aho hantu hacukurwa amabuye y’agaciro n’abaturage bibumbiye muri koperative TUHAGERE , bakaba bayacukura mu buryo bwemewe.
Ngo bafite n’ibyangombwa byose birimo ubwishingizi ku buryo nta mpungenge umuryango we ugomba kugira kuko ugomba guhabwa ibyo amategeko ateganyiriza umukozi uzize impanuka mu gihe yari ari mu kazi.

Icyakora bamwe mu bakozi bari kumwe na Musabyimana bajya mu birombe bambaye imyenda isanzwe ndetse nta n’ingofero bafite zishobora kubarinda mu gihe cy’impanuka, bakavuga ko ngo iyo umunsi w’umuntu wageze, ibyo yagiye mu kirombe yambaye bidashobora kumubuza guhitanwa n’impanuka.
Musabyimana Deo yari umugabo wubatse akaba asize umugore n’abana batatu.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe nsomye iyi nkuru nsanga ikinyarwanda uyu munyamakuru yakoresheje gisobanutse ndetse ndebye no mu nkoranyamagambo nsanga ijambo "ikirombe" ribaho kandi rikoreshwa nk’uko na we yarikoresheje. Umuryango wagize ibyago wihangane ariko abayobozi bagenzure koko niba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa uko bikwiye.
Bavuga ikinombe ntabwo bavuga ikirombe, abanyamakuru ba kigali today mukwiriye amahugurwa ku ikinyarwanda, mukabije kwica ururimi gakondo.