Batatu batawe muri yombi biba amakaro ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro
Ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwo mu Murenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo hafatiwe abagabo batatu barimo kwiba amakaro yubakishijwe uru rwibutso hamwe n’andi yateganwaga kuzakoreshwa.
Aba bagabo barimo n’uwarindaga urwo rwibutso witwa Ntaganira hamwe na mugenzi we bafashwe bikoreye ayo makaro yubakishwaga kuri uru Rwibutso, yose hamwe akaba ari amakaro 95 n’ibice byayo bitatu. Ngo aya makaro bayajyanaga kuyagurisha ku mucuruzi ukorera hafi y’Urwibutso.

Aba batatu, uwikoreraga amakaro, uwayagurishijwe ndetse n’uwacungaga umutekano w’urwo rwibutso, bose bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kiramuruzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kavutse Epiphanie, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yamenyekanye kubera ubufatanye n’abaturage batanze amakuru mu masaha ya saa saba z’ijoro, ababikoraga bakaba bahise batabwa muri yombi. Ibi bibaye mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 19.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega inkozizibibi
ndumva ibyo bikorwa ntaho bitaniye no gupfobya genocide abo bantu bahanwe bikomeye
abo bashinyaguzi b’abashuma bakanirwe urubakwiye
mudutangarize amazina yizonkozi zibibi kugirango uwo mucuruzi ushukana amenyekane dore ko hafi aho njyempazi hari abacuruzi bacuruza ibyibano none batangiye gutabwa muri yombi cong ....tion K2DAY