Ntarama : Umusaza w’imyaka 96 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukecuru w’imyaka 55
Umusaza witwa Maborogo Jean wo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yashyingiranywe n’umukecuru witwa Nyiramajoro Donata bari bamaranye imyaka babana batarasezeranye imbere y’amategeko.
Maborogo yatangaje ko yari kuzapfana agahinda kenshi iyo yitaba Imana adasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we Nyiramajoro. Yagize ati: “ Natinyaga kugira icyo mubwira kuko icyo namubwiraga nawe yambazaga impamvu ntcyo nkora cyo kujya mu rukiko nkazeserana nawe maze tukabana byemewe n’amategeko.”

Avuga ko yari yarabyifuje kuva kera ariko ntiyabasha kubigeraho, ariko yaje kujya mu kagoroba k’ababyeyi maze babigisha ibyiza byo kubana umugore n’umugabo barasezeranye nawe ahita yiyandikisha atangira gushaka ibisabwa kugirango yemererwe gusezerana.
Uyu akaba ari umugore wa kabiri Maborogo ashakanye nawe, uwa mbere akaba yaritabye Imana bafitanye abana batatu. Uyu mugore witabye Imana ariko ngo we ntibari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Kuri Nyiramajoro nawe ngo yishimiye ko yasezeranye n’umugabo we, ngo akaba adafite impungenge ko anatabarutse hari uburenganzira bwe bwaburiramo. Umusaza Maborogo n’umukecuru Nyiramajoro babyaranye abana 10 ariko abariho ni 4 kuko abandi bitabye Imana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
keep up Mr. handsome Maborogo