Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zirasaba Ububiligi kuzana amahoro muri Kongo

Ubwo uhagarariye igihugu cy’ububiligi mu Rwanda, ambasaderi Marc Pecsteen yasuraga inkambi icumbikiye impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/03/2013, izo mpunzi zamusabye ko igihugu cye cyagira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo maze zigataha iwabo.

Ubwo yaganiraga n’impunzi zihagarariye izindi mu nkambi ya Kigeme, izi mpunzi zatangaje ko zibayeho neza muri iyi Nkambi ariko ko zakwishima kurushaho amahoro atashye iwabo nazo zigasubira mu byazo.

Habineza Semaramba Fidèle, umwe mu bahagarariye impunzi ushinzwe umutekano mu nkambi ya Kigeme, yasobanuriye ambasaderi Marc Pecsteen ko ikibazo bafite cyane ari uko badafatwa nk’Abanyekongo ahubwo ngo bamwe mu Banyekongo bakabita ko ari Abanyarwanda, kandi nta ruhare bagize mu gukata imipaka ari nayo yatumye abo bisanga muri Kongo batabigizemo uruhare.

Aha impunzi z'Abanyekongo zaganiraga na Ambasaderi Marc Pecsteen uhagarariye Ububiligi mu Rwanda.
Aha impunzi z’Abanyekongo zaganiraga na Ambasaderi Marc Pecsteen uhagarariye Ububiligi mu Rwanda.

Uyu yasabye Ububiligi ko bwakora ubuvugizi, izo mpunzi zigafatwa nk’abandi Banyekongo dore ngo bakeka ko Ububiligi nabwo bwagize uruhare mu gukata imipaka batandukanya u Rwanda na Kongo, kandi bukaza no kugira urundi ruhare mu mateka na politiki yo muri aka karere ubwo Ububiligi bwakolonizaga Kongo bukaza no gukoloniza u Rwanda n’Uburundi.

Izi mpunzi z’Abanyekongo kandi bwasabye uhagarariye Ububiligi mu Rwanda ko igihugu cye cyagira uruhare mu gushishikariza ibindi bihugu kotsa igitutu FDLR muri Kongo igacyurwa mu Rwanda ubundi amahoro agahinda. Semaramba yasabye Ububiligi gushyira igitsure kuri leta ya Kinshasa igasubiza izi mpunzi uburenganzira bwazo nk’abanyagihugu.

Impunzi zasabye Ambasaderi Marc Pecsteen gusaba igihugu cye kugira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro muri Kongo.
Impunzi zasabye Ambasaderi Marc Pecsteen gusaba igihugu cye kugira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro muri Kongo.

Aganira n’itangazamakuru, Ambasaderi Pecsteen yatangaje ko batazibagirwa izi mpunzi n’ubwo ngo zibayeho neza ugereranije n’ubuzima bw’ubuhunzi, umuryango mpuzamahanga ukaba uzakomeza gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke mu gihugu cyabo nabo babashe gusubira mu byabo.

Yagize ati: “Isezerano nyamukuru nabahaye ni uko tutazabibagirwa ngo ni uko bari mu nkambi bafite ubuzima bwiza ugereranije n’ubuzima rusange bwo mu buhunzi. Umuryango mpuzamahanga ugiye gukomeza gukora ibishoboka byose ngo ugerageze gushaka igisubizo ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Kongo, kugerageza kugarura amahoro n’umutekano ngo bashobore gutaha iwabo.”

Aha basobanuriraga Ambasaderi Marc Pecsteen imiterere y'inkambi ya Kigeme impunzi z'Abanyekongo zicumbitsemo.
Aha basobanuriraga Ambasaderi Marc Pecsteen imiterere y’inkambi ya Kigeme impunzi z’Abanyekongo zicumbitsemo.

Ambasaderi w’ububiligi akomeza avuga ko mu by’ukuri nk’igihugu kigeze gukoloniza Kongo kigifite aho gihurira n’ubuyobozi bwayo ndetse kikaba cyanagira ijambo, akaba avuga ko Ububiligi buzagerageza kubikoresha mu gushaka umuti, ariko ngo si ikibazo cyoroshye ku buryo uUubiligi bwakishoboza bwonyine.

Ambasaderi Pecsteen ati: “Nibyo nk’igihugu kigeze gukoloniza Kongo turacyafite aho duhurira n’ubuyobozi bwa Kongo, ndizera kandi ko twatuma bafata ibyemezo runaka, tugiye kubikoresha mu nzira nziza, tugerageza gukemura ibibazo byose. Ariko buri wese aziko ikibazo gikomeye, ko atari Ububiligi bwonyine bwakemura ibibazo muri kongo, icyo tuzakora ni ukugerageza gutanga umusanzu.”

Batambagijwe inkambi birebera ubuzima impunzi zibayemo.
Batambagijwe inkambi birebera ubuzima impunzi zibayemo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi, Ruvebana Antoine atangaza ko leta y’u Rwanda ikomeje gushaka icyatuma izi mpunzi zibaho neza uko bishoboka, gusa ngo ntabwo ibibazo byose zifite byashoboka gukemukira rimwe uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bazifasha. Ruvebana yabwiye izi mpunzi ko ibibazo bitazashira igihe bakiri mu buhunzi, ngo icyiza ni uko amahoro yagaruka iwabo bagataha, ibi akaba aribyo u Rwanda n’ibindi bihugu biharanira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka