Mu karere ka Karongi ngo nta ‘rubeora’ na kanseri y’umura biharangwa

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, buratangaza ko nta kanseri y’inkondo y’umura igaragara mu bana b’abakobwa cyangwa indwara ya rubewore yibasira impinja n’ababyeyi batwite muri ako gace.

Ibi Dr Rwirangira Theogene yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabili tariki 12/03/2013, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana, umubyeyi, ingimbi ndetse n’umwangavu.

Gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana, umubyeyi, ingimbi ndetse n’umwangavu mu karere ka Karongi byabereye ku kigo cy’amashuli abanza cya Gatwaro mu murenge wa Bwishyura. Aho abana bahawe inkingo zitandukanye, naho ababyeyi bamaze ibyumweru bitandatu babyaye bahabwa ikinini cya vitamine A banakingirwa indwara bita ‘rubeore’.

Hakingiwe abana bafite kuva ku mezi icyenda kugeza ku myaka 15, bahabwa urukingo rumwe rukubiyemo urw’iseru n’indwara ya ‘rubeore’. Abana b’abakobwa b’abangavu biga mu mwaka wa gatandatu bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura, uru rukingo rukazahabwa n’abakobwa biga mu mwaka wa gatatu mu mashuli yisumbiye.

Urukingo rukubiyemo urw’iseru na ‘rubeore’ ni ubwa mbere rutanzwe mu gihugu nk’uko byasobanuwe na Dr Rwirangira Theogene ukuriye ibitaro bikuru bya Kibuye.

Hakingiwe n'abana bafite amezi icyenda n'ababyeyi bamaze ukwezi n'igice babyaye.
Hakingiwe n’abana bafite amezi icyenda n’ababyeyi bamaze ukwezi n’igice babyaye.

Nubwo ari gahunda ya leta kandi ireba ibitaro, ibigo nderabuzima, amashuli abanza n’ayisumbuye hose mu gihugu, ‘rubeore’ na kanseri y’inkondo y’umura ntibiragaragara mu bitaro bikuru bya Kibuye nk’uko Dr Rwirangira abisobanura: “Hano nta kanseri y’umura turabona mu bangavu, ndetse n’iyo ndwara ya ‘rubeore’ ntirahaboneka haba mu babyeyi yemwe no mu bana kubera ko izo nkingo zisanzwe zitangwa."

Ni ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hatanzwe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura. Abana bo ku ishuli ribanza rya gatwaro bari kwikingiza ari benshi bigaragara ko babisobanuriwe bihagije kandi nabo ubwabo baremeza ko kwikingiza ari ingirakamaro cyane.

Uwitwa Munezero Emery yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuli abanza. We ati: “Indwara ya rubeore ndayizi ni indwara ifata umuntu akagira umuriro mwinshi akanafuruta ibiheri mu maso. Nikingije kugira ngo ntazayirwara, kandi n’abandi bana bo mu rugo bikingije bose.”

Gahunda yo gukingira iseru, rubeore na kanseri u’umura izamara iminsi ine. Guhera tariki 12 kugeza kuri 15 Werurwe 2013. Mu karere ka Karongi byatangirijwe ku mugaragaro ku kigo cy’amashuli cya Gatwaro, ariko bizakorerwa ku bigo nderabuzima byose no kuyandi mashuli kugira ngo hatazagira ucikanwa.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka