Nyamagabe: Urubyiruko rurashishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge na Sida
Urubyiruko rugera kuri 200 ruturuka mu mirenge itanu muri 17 igize akarere ka Nyamagabe ruri mu biganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge n’icyorezo cya Sida. Ibi biganiro byatangiye tariki ya 11/03/2013 bizamara iminsi 5 bibera mu mujyi wa Nyamagebe, aho indangaciro z’umuco Nyarwanda zizagaragazwa nk’inkingi ikomeye mu gufasha uru rubyiruko kwiyubaka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Byiringiro Emile yeretse urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi ko igihugu kirutezeho byinshi, ibintu bitagerwaho rubaye rwarazahajwe n’ibiyobyabwenge cyangwa se rwarashegeshwe n’indwara z’ibyorezo.
Mu gihe uru rubyiruko rugomba no kwigishwa imishinga ibyara inyungu, uyu muyobozi yagaragaje ko ibiyobyabwenge ari imungu yangiza ibitekerezo ndetse uwo yamunze akaba nta kimuteza imbere ashobora gutekereza. Yagize ati: “Ibiyobyabwenge bituma bangiza amafaranga n’umwanya ndetse bikababuza n’intege zo gukora.”

Ndimubera Seyeze Joseph, umuhuzabikorwa wa Komite y’akarere ka Nyamagabe ishinzwe kurwanya Sida nawe yagaragaje ko ibiyobyabwenge bishobora kuba intandaro yo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Sida ariyo mpamvu hatekerejwe ku kuganiriza urubyiruko kuri ibi byorezo byombi.
Agira ati: “Uwamaze gufata ibiyobyabwenge cyangwa se yasinze akenshi niwe wishora no mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, atatekerejeho, bikaba byamuviramo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’icyorezo cya Sida.”
Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro rwadutangarije ko narwo rwemera ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gishobora gutuma urubyiruko rutagera ku nzozi zarwo ndetse rukaba rutanabasha kugera ku ntego igihugu kirutezeho. Mwungura Emmanuel aragira ati: “Biyobya ubwenge nyine bukava ku murongo! Ubwo se wagera kuki udafite ubwenge buzima ko abasaritswe nabyo batagira ikindi batekereza?”
Uru rubyiruko rurashishikarizwa kwihangira imirimo
Uru rubyiruko rwiganjemo urwacikirije amashuri rwatemberejwe mu imurikabikorwa n’imurikagurisha riri kubera mu mugi wa Nyamagabe maze ruhabwa ubuhamya na bamwe mu batinyutse kwihangira imirimo, runasabwa gutera ikirenge mu cyabo.
Mukamwiza Claudine, umukozi w’akarere ka Nyamagabe ufite gahunda ya Hanga umurimo mu nshingano ze, yabwiye uru rubyiruko ko kwihangira umurimo bisaba kugira igitekerezo cy’umushinga, ugafata umwanzuro wo kuwushyira mu bikorwa, ubundi hakaba hari amahirwe atandukanye leta y’u Rwanda yageneye abashaka kwihangira imirimo.
Yabasobanuriye ko hari gahunda ya Hanga umurimo leta yabashyiriyeho ndetse hakaba hari n’ikigega cy’ingwate kibatangira ingwate ingana na 75% y’agaciro k’umushinga, ubu ikaba igiye gukorana n’imirenge SACCO ngo irusheho kwegera abaturage.
Urubyiruko rwasabwe kwegera ibigo by’imari rugasaba inguzanyo, kandi rukibuka ko icyo umwe adashoboye iyo yisunze abandi bakigeraho.
Emmanuel Nshimiyimana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|