U Rwanda rugiye kongera ibicuruzwa mu karere, ruhereye ku imurikagurisha rizabera i Bujumbura

Abikorera babifashijwemo n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwihutisha iterambere RDB, baravuga ko imurikagurisha ry’ibicuruzwa by’u Rwanda rizabera i Burundi kuva tariki 22-25/03/2013, rigamije gutegura uburyo u Rwanda rwakongera ubwinshi bw’ibyoherezwa ku masoko yo mu karere.

Jessie Umutoni, uhagarariye abazajyana ibicuruzwa i Bujumbura ati: “Kujya i Burundi bizadufasha kongera umusaruro w’ibyo dukora kuko tuzaba tumenye ko abawukeneye ku isoko ari benshi, ndetse turusheho kuwuha agaciro dukurikije inama abaguzi b’ahandi baduha.”

Mu kiganiro RDB na bamwe mu bikorera bagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki 13/03/2013, bagaragarijwe impungenge z’uko inganda n’ubuhinzi byo mu Rwanda bitarahaza amasoko yo mu gihugu imbere, haba mu bwinshi no mu bwiza bw’ibyo bikora, ku buryo ngo bitabasha guhangana ku masoko yo mu karere.

Baravuga ko bashaka kujya kwigira ku masoko y'ibindi bihugu.
Baravuga ko bashaka kujya kwigira ku masoko y’ibindi bihugu.

Amamurikagurisha abera mu bindi bihugu hagamijwe gushakira ibicuruzwa amasoko y’ahandi, ngo nibyo byakemura icyo kibazo, kuko bituma abanyarwanda bitabira gukora cyane bashaka ibyo bajyanayo, nk’uko Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubucuruzi n’inganda Zebu Muhikira yatangaje.

Yashimangiye ko muri rusange ubuhinzi, inganda n’ubukorikori byo mu Rwanda bigitanga umurasururo ungana na 50% by’ibiboneka ku masoko, bitewe ahanini no kubura umutungo kamere uhagije, kubura isoko ry’ibicuruzwa na tekiniki nke zo gukora ibintu.

Muhikira yavuze ko abacuruzi bazajya i Burundi bagasiga bagiranye ubufatanye n’abikorera bo muri icyo gihugu, kugirango babacururize ibiva mu nganda n’ubuhinzi byo mu Rwanda.
Yavuze kandi ko u Rwanda rugiye gushaka indege yo kwikorera imizigo y’ibicuruzwa bijyanwa mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Uganda, Gabon, muri za Congo zombi n’ahandi.

By’umwihariko uruganda rw’Inyange rukora ibinyobwa ngo rugiye kongera ibyo rugurisha hanze y’igihugu nko mu Burundi, Uganda, Bukavu(muri DRC), Kenya na Sudani y’epfo, kugeza ku gipimo cya 70%, nk’uko umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’amasoko muri rwo, Kabalira Kris Romeo yatangaje.

Ibicuruzwa byo mu Rwanda bizajyanwa kumurikwa no gucururizwa i Bujumbura, byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa, ibikoresho by’ubwubatsi, imifariso, ibyo gupfunyikamo, ingwa zo kwigisha mu mashuri na zimwe muri za servisi; byose bikorwa n’ibigo ndetse n’amakoperative bigera kuri 40.

Ikigo cya RDB kivuga ko kugeza mu mwaka ushize wa 2012, u Rwanda rwabaruraga ibigo n’amakoperative abyara inyungu birenga ibihumbi 123, aho ngo bimwe mu bicuruzwa byoherejwe i Burundi byari bifite agaciro ka miriyari ennye, mu gihe ibyatumijwe i Burundi byo byaguzwe miriyari ebyiri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka