Umuganda nicyo gisubizo ku bibazo byacu - Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’intara y’amajyaruguru ashishikariza abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, kwitabira gukora umuganda kuko umuganda ariwo gisubizo ku bibazo u Rwanda rufite.

Mu muganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Nyamugari, mu murenge wa Nemba, tariki 13/03/2013, Bosenibamwe Aimé yavuze ko Abanyarwanda bifitemo imbaraga, bazikoresheje zakemura byinshi.
Biteganyijwe ko ibiro by’ako kagari bizuzura mu mezi abiri.

Guverineri Bosenibamwe asaba Abanyanemba gukora umuganda kuko u Rwanda ruharanira kwihesha agaciro no kwigira.
Guverineri Bosenibamwe asaba Abanyanemba gukora umuganda kuko u Rwanda ruharanira kwihesha agaciro no kwigira.

Agira ati “Ntabwo ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa n’amahanga, nitwe tuzabyikemurira, kandi byagaragaye ko mu by’ukuri twifitemo imbaraga tutarashobora gukoresha. Niyo mpamvu twese hamwe dushyize hamwe, byaba abayobozi, abaturage, inzego z’umutekano, twashobora gushyira hamwe imbaraga zacu kugira ngo twikemurire ibibazo binyuranye.”

Akomeza asaba abaturage bo mu murenge wa Nemba guha agaciro umuganda bakajya bawitabira uko bikwiye kuko ari umuterankunga ukomeye w’Umunyarwanda ku Banyarwanda.

Guverineri Bosenibamwe, abayobozi batandukanye b’akarere ka Burera ndetse n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamugari gukora umuganda wo gutunda amabuye yo kubaka ibiro by’ako kagari.

Guverineri w'intara y'amajyaruguru yasabye abaturage bo mu murenge wa Nemba kudaha agaciro ibihuha bivugwa ku maradio bisebya u Rwanda.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasabye abaturage bo mu murenge wa Nemba kudaha agaciro ibihuha bivugwa ku maradio bisebya u Rwanda.

Umuyobozi w’akagari ka Nyamugari yari asanzwe akorera mu nyubako itajyanye n’igihe. Guverineri Bosenibamwe avuga ko hari amabwiriza ateganya ko umuyobozi w’akagari agomba gukorera ahantu heza hatuma atanga serivisi inogeye abaturage ayobora.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndashimira cyane Governor Bosenibamwe!
birashimishije cyane kubona umuyobozi wicisha bugufi!
Burya biraruta kuba bandebereho aho kuba ba bayobozi birwa bavuga gusa!

P.S.
Mvuka i Rulindo, ubu mba muri USA, That picture of Mr. Aime just made me miss my motherland a lot more!

yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Mvuge iki noneho, ejo bundi mu muganda w’ukwezi Umuyobozi mukuru w’igihugu na madam bakoze ubutaruhuka, icyaba yaraberetse uko yateraga igitiyo bakora umuyoboro w’amazi none bose ni bamwe (BOSENIBAMWE)ati sinkatangwe!? Ndabashimiye nange kuva ubu ninshaka nzave imyuna ariko nkomere ku ndangagaciro z’intore nyayo

Canisius yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Nukuri Izina niryomuntu kabisa! Anyarwanda bosenibamwe rero bakwiriye nogukorera i gihugu cyabo cyokimwe nkuyu muyobozi wintangarugero.

Nkundurwanda yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

ririya buye ni hatari uriya muyobozi ndamwemeye pe

vadaste yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Bosenibamwe n’umuyobozi kabisa,iyaba abayobozi bose bakoraga nkawe,hari abayobozi benshi bikakaza ntibamenyeko aribo ntangarugero kuritwe.iyaba izindi ntara zagiraga umuyobozi nka AIME,ndatekereza intara,uturere,imirenge ndetse n’utugali bya kwiyubakira igihugu biruseho.mugire amahoro

NTAWUMENYUMUNSI J.Protegene yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Bosenibamwe aracyari umusore ; kiriya kibuye yikoreye giteye ubwoba. dore abayobozi dukeneye.

sudi yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Uyu Governor ndamwemeye kabisa!Urabona ruriya rubuye yabyimbye mwa!Umuyobozi nk’uyu rero iyo akoranye atya n’abaturage birabashimisha cyane kuko bo baba bumva ko ari uwo kugenda mu kimodoka cy’umuzinga gusa.Komeza ube bandebereho mugabo!Banyarwanda dukore twiteza imbere dore n’abayobozi baradushyigikiye!Mugire amahoro banyarwanda!

yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Uru ni urugero rwiza dukenye abayobozi bareka inama za buri munsi zibera mu biro bakitabira ibikorwa bifatika bibera hasi mu baturage. Ibaze nawe kubona Governor yikoreye ibuye uko bitera imbaraga umuturage.
Courage Bosenibamwe uwo muco uzanawotoze aba Mayors n’abandi bakunda ibiro.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka