Kayonza: Abakuru b’imidugudu bitwaye neza bahawe amagare yo kuborohereza ingendo

Abakuru b’imidugudu 50 bitwaye neza mu tugari tugize akarere ka Kayonza bahawe amagare y’ishimwe azaborohereza ingendo mu kazi kabo ka buri munsi, bakaba bahawe ayo magare nk’ishimwe ry’uko bafite imiyoborere myiza mu midugudu yabo.

Bimwe mu byagendeweho mu gutoranya abo bakuru b’imidugudu, harimo kureba imidugudu iri ku gipimo cyo hejuru mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kubaka uturima tw’igikoni, no kwitabira izindi gahunda za leta muri rusange.

Amagare abo bakuru b’imidugudu bahawe ngo azabafasha mu ngendo bakoraga bajya gukora ubukangurambaga mu midugudu bayobora; nk’uko Nikuze Eugenie uyobora umudugudu wa Ruvumu mu murenge wa Nyamirama abivuga.

Amwe mu magare yahawe abakuru b'imidugudu n'abajyanama b'ubuzima.
Amwe mu magare yahawe abakuru b’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yashimiye abo bakuru b’imidugudu, anasaba abatahawe amagare kugira ishyari baharanira gushaka icyateza imbere abo bayobora. Akarere ka Kayonza gafite utugari 50, buri kagari kakaba karatoranyijwemo umukuru w’umudugudu umwe wabashije kwesa imihigo y’umudugudu kurusha abandi.

Abakuru b’imidugudu baherutse gutungwa agatoki ko batuzuza inshingano zabo uko bikwiye. Ibyo ngo byabaga impamvu ituma hari gahunda zimwe za leta abaturage batubahiriza bitewe n’uko baba batazisobanukiwe. Abakuru b’imidugudu n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri rusange bibukijwe ko ari inshingano zabo kwegera abaturage no kubasobanurira gahunda za leta kugeza bazumvise.

Uretse abakuru b’imidugudu, abajyanama b’ubuzima 50 na bo bahawe amagare yo kubafasha kugera ku baturage babaha ubujyanama mu by’ubuzima. Hari gahunda yo kuzaha n’abandi bakuru b’imidugudu bo mu karere ka Kayonza inyoroshyangendo bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Cyprien M. Ngendahimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka