Nyanza: Bariga amarenga ngo babashe gutanga servisi inoze ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Abahagarariye abajyanama mu bigo nderabuzima na bamwe mu bakozi bo mu karere ka Nyanza bari kwigishwa gukoresha amarenga ngo bazabashe gufasha no kumvikana n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga igihe cyose bazaba babakeneyeho serivisi.

Aya masomo yo kwiga amarenga azaba ku matariki ya 11 kugeza kuya 15/03/2013 ngo azagirira akamaro abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona kuko ngo usanga ari bamwe mu bantu bakunze guhabwa serivisi mbi bitewe n’uko abo baba bakeneyeho serivisi baba batumvikana, n’abagerageza kumva amarenga nabo bagerwa ku mashyi.

Emmanuel Karabayinga ushinzwe ibibazo by’abafite ubumuga mu karere ka Nyanza avuga ko nawe ubwe atari afite ubumenyi na buke ku marenga akoreshwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu gihe ari nawe wari umukozi ubashinzwe.

Aha bari mu myitozo yo kuvugana bakoresheje uburyo bw'amarenga.
Aha bari mu myitozo yo kuvugana bakoresheje uburyo bw’amarenga.

Yabwiye Kigali Today ko hari ubwo abafite ubumuga bamwitabazaga ariko kumvikana hagati yabo bikaba ingorabahizi bigatuma bataha batishimiye servisi bahawe. Agira ati: “ Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ahenshi bari barasigaye inyuma kuko ururimi bakoresha rw’amarenga rutumvwa na benshi.”

Ingaruka ibyo byari bifite ngo ni uko nabo ubwabo batari bakitabira gahunda za leta kubera ko ibihavugirwa batabashaga kubyumva ngo babyibonemo. Avuga ko nyuma y’ayo mahugurwa hazabaho impinduka igaragara muri servisi abatumva ntibanavuge bahabwaga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Nyiramana Gaudance umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Nyanza ni umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa agamije kubigisha uburyo bwo kumvikana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hakoreshejwe uburyo bw’amarenga. Agira ati: “ Ubu twatangiriye ku bumenyi bw’ibanze burimo kumenya kuramukanya no kuganira tubazanya amakuru hifashishijwe amarenga n’ibindi bimenyetso.”

Mugenzi we witwa Muhire Fabien bari kumwe muri ayo mahugurwa nawe yishimiye ko ibyangirikaga mu mitangire ya servisi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bigiye gukemurwa n’ayo mahugurwa bahawe. Ibarurura riheruka gukorwa mu mwaka wa 2010 ryerekanye ko mu karere ka Nyanza habarurwaga abaturage ibihumbi 15 na 400 bafite ubumuga bwo mu byiciro bitandukanye.

Abari muri ayo muhugurwa bafite ubumuga ubwabo bwo kutumva no kutabona nibo bari kubigisha ubwo buryo bw’amarenga bukoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka