Nyuma yo kugawa na minisitiri w’intebe, akarere ka Rutsiro kiyemeje kongera ingufu mu kurwanya isuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bugiye kwihutisha igikorwa cyo kurwanya isuri, nyuma y’uko ako karere kari mu turere twagawe na minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, inama yagiranye na bamwe mu baminisitiri bagize guverinoma, ba guverineri b’intara, abayobozi b’uturere n’abayobozi b’ibigo bitandukanye tariki 05/03/2013.

Kimwe mu byo abari muri iyo nama baganiriyeho ni ukureba uko uturere twashyize mu bikorwa gahunda yari yemeranyijweho ku rwego rw’igihugu yo kurwanya isuri.

Iyo gahunda yavugaga ko mu mezi atatu y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza ubutaka bwose bwo mu gihugu buzaba bwararwanyijweho isuri. Byari biteganyijwe ko nyuma y’ayo mezi atatu hazabaho isuzuma ku rwego rw’igihugu, abakoze neza bagashimwa, n’abakoze nabi bakagawa.

Aha hose mu karere ka Rutsiro ngo hazaba harwanyijwe isuri bitarenze tariki 30/05/2013.
Aha hose mu karere ka Rutsiro ngo hazaba harwanyijwe isuri bitarenze tariki 30/05/2013.

Muri iyo nama uturere twabaye indashyikirwa twarabishimiwe turimo Gicumbi, Gisagara, Ruhango, Rulindo na Gatsibo, naho utundi tutakoze ibihagije mu kurwanya isuri turagawa kandi dusabwa kwikubita agashyi. Utwo ni uturere twa Nyabihu, Nyanza, Rutsiro, Musanze na Nyarugenge.

Akarere ka Rutsiro kaje ku mwanya wa 28 n’amanota 61% mu kurwanya isuri. Minisitiri Kamanzi usanzwe ari umujyanama w’akarere ka Rutsiro avuga ko uyu mwanya n’amanota bidashimishije, akaba nyuma yaho yarahise akorana inama n’ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Muri iyo nama yabaye kuwa gatanu tariki 08/03/2013 abayitabiriye bemeranyije ko bagiye kongeramo ingufu ku buryo ubutaka bwose bw’akarere ka Rutsiro buzaba burwanyijweho isuri bitarenze tariki 30/05/2013.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko impamvu akarere ayobora kaje inyuma mu kurwanya isuri bishobora kuba byaratewe na bamwe mu bayobozi b’imirenge batashyizemo ingufu kuko usanga muri bo hari abarwanyije isuri ku gipimo gishimishije, ariko ugasanga hari n’abandi basigaye inyuma.

Gukora amaterasi ku butaka buhanamye gutera ibiti no gucukura imirwanyasuri ni bwo buryo buzifashishwa mu kurwanya isuri.
Gukora amaterasi ku butaka buhanamye gutera ibiti no gucukura imirwanyasuri ni bwo buryo buzifashishwa mu kurwanya isuri.

Byukusenge avuga ko mu ngamba bafashe harimo kugaragaza ubuso n’ahantu hose hasigaye hatarwanyije isuri. Indi ngamba ngo ni uko gahunda y’umuganda udasanzwe igomba gukomeza.
Ati : “Twiyemeje ko bitarenze tariki 30/05/2013 tuzaba tugaragaza ko akarere ka Rutsiro karwanyije isuri hose kuko ntabwo byumvikana uburyo akarere nk’aka kabona amanota 60 kandi abayobozi n’abaturage twese duhari, by’akarusho tukaba dufite aba agoronome kuva ku karere kugera ku rwego rw’akagari.”

Bumwe mu buryo buzakoreshwa mu kugenzura imigendekere y’icyo gikorwa cyo kurwanya isuri ngo ni ugutanga raporo ya buri gihe iherekejwe n’amafoto igaragaza uko ahakozwe hangana.
Abayobozi ku rwego rw’imirenge bafatanyije n’abaturage ni bo barebwa ahanini na gahunda idasanzwe yo kurwanya isuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Reberaho Raphael avuga ko kuba mu murenge ayobora batarabashije kurwanya isuri 100% byatewe n’uko icyo gikorwa cyahuriranye n’izindi gahunda nazo zihutirwaga zirimo kubaka ibiro by’utugari, kubaka amacumbi y’abarimu ndetse no kubaka inzu ikorerwamo n’umurenge SACCO.

Icyakora ibyo bikorwa ngo bagiye kubirangiza ku buryo umwanya munini biyemeje kuwuharira igikorwa cyo kurwanya isuri kugira ngo mu mezi abiri ari imbere nacyo kizabe cyarangiye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka