Barasabwa kwita ku buhinzi kuko aribwo shingiro ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ministri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, arasaba inzego zose zifite ubuhinzi mu nshingano n’abandi bafite aho bahuriye nabwo kubushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda budahungabana cyane cyane ko ari ho bishingiye.

Mu nama yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi mu Ntara y’i Burengerazuba yabaye tariki 13/03/2013 mu karere ka Karongi, Minisitiri Karibata yasobanuye ko Leta y’u Rwanda itegereje umusaruro mwinshi w’ubuhinzi ugomba kuva mu ntara y’i Burengerazuba kubera imiterere yayo n’imvura zigwira igihe.

Iyi rero ni na yo mpamvu mu gihe cy’ihinga ministeri y’ubuhinzi imanuka ikaza kuganira n’ababushinzwe kugira ngo barusheho kububyaza umusaruro nk’uko byifuzwa.

Minisitiri Karibata aganira n’abanyamakuru yavuze ko ubuhinzi bugomba kwitabwaho byimazeyo kuko ari bwo bufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda. yabisobanuye muri aya magambo:

“Ndasaba abagronome, ba vice mayor bashinzwe ubukungu, n’abantu bo mu nzego z’ibanze begereye abaturage ko bashyiramo imbaraga zikenewe kugira ngo hatagira igihubanganya ubukungu bw’igihugu cyacu bugishingiye ku buhinzi”.

Minisitiri ufite ubuhinzi mu nshingano ze yakomeje asobanura ko ibikenewe byose (amaboko yo guhinga, imvura, imbuto n’ifumbire) bihari bityo ko nta gikwiye guhungabanya gahunda yo kugira umusaruro w’ubuhinzi ushimishije.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, we asanga muri rusange nta nzara iri mu ntara ayobora kandi n’ikibazo cy’imirire mibi yavugwaga henshi ubu cyaragabanutse cyane, intara igeze ku gipimo cya 0,3%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB) cyashimwe by’umwihariko na Minisitiri Karibata, uburyo giteza imbere igihingwa cy’icyayi na kawa byera ku bwinshi muri iyi ntara, ariko anabasaba kurushaho kugira ngo haterwe indi ntambwe.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka