Nyanza: Umwana w’imyaka 17 yagwiriwe n’imodoka ahita apfa
Habimana Samuel w’imyaka 17 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 11/12/2013 agwiriwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye imbaho mu mudugudu wa Gatoki mu kagali ka Kabuga mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga Bizumuremyi Geredi aho iyo mpanuka yabereye yabwiye Kigali Today ko iyo modoka ya Fuso yari yambaye purake RAC 423 C yuriwe n’uwo mwana irimo igenda n’uko kubera ubunyereri ikagwira urubavu yarimo igahita imuhitana.
Asobanura icyakurikiyeho nyuma y’iyo mpanuka yatangaje ko umushoferi w’iyo modoka yahise atoroka n’uko abatabaye bakaza bajyana umurambo w’uwo mwana ku kigo nderabuzima cya Mweya aho wavanywe mu gitondo tariki 12/12/2013 ukajyanwa gupimwa mu bitaro bya Nyanza.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’akagari ka Kabuga yagize ati: “Imodoka twayirajeho irindo ariko kugeza n’ubu ntiturabasha kumenya imyirondoro y’umushoferi wari uyitwaye kuko akimara gukora impanuka yahise aburirwa irengero.” Uyu muyobozi yashimangiye ko impanuka yatewe ahanini n’umuhanda mubi wari wanyereye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
pole sana. nyakwigendera Imana imwakire mubayo.kdi twifatanije n`abasigaye