Abanyamadini baributswa uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango

Abanyamadini atandukanye akorera mu Rwanda barasabwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikibasira abana n’abagore, kuko imibare iheruka igaragaza ko impfu zituruka kuri ryo yongeye kuzamuka muri uyu mwaka.

Kugeza mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, abantu 41 bishwe bazize ihohoterwa rikorerwa mu ngo, harimo abagore 30 n’abagabo 11, ugereranyije na 39 barimo abagore 28 bishwe muri 2012 yose, nk’uko Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harelimana, yabitangaje.

Yongeyeho ko abandi bagore 178 bakubiswe bikabije ugereranyije n’abagabo 43 nabo bakubiswe muri uyu mwaka, nk’uko yabitangarije mu kiganiro inzego za Leta zifite aho zihuriye n’iki kibazo zirimo n’amadini zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 10/11/2013.

Minisitiri Fazil yagize ati “Ibi rero bikatwereka ko iki kibazo ari amadini ari abanyamakuru ari n’abandi bose icya mbere tugomba guhaguruka tukavuga ngo umuntu ni umuntu. No mu rurimi rwacu ni byiza nta muntukazi ubaho.”

Abanyamadini nabo bemera ko bamaze kubona ko iki kibazo gikomeye mu miryango, bakaba baratangiye gufata ingamba zo kwigisha abayoboke babo muri gahunda zitadukanye no mu materaniro ya buri cyumweru, nk’uko byatangajwe na Pasiteri Immaculee Nyiransengimana, wo mu itorero ry’Abangilikani.

Ati “Itorero angilikani ni itorero rinini rifite abanyamuryango barenga ibihumbi 600. Ndatekereza rero ngo abantu bicaye mu nsengero bagera kuri ibyo bihumbi bumvise ubwo butumwa byagira umumaro.”

Iki kiganiro cyateguraga igikorwa kizamara ibyumweru bibiri byo kurwanya ihohoterwa mu ngo no mu muryango.

Hari izindi gahunda zunganira iyi zirimo umugoroba w’ababyeyi, aho ababyeyi bahura bakaganira ku bibazo biri mu miryango yabo. Hakaba na gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi, aho buri muntu aba afite kureba ibibera mu rugo rwa mugenzi we bijyanye n’umutekano.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

aho bigeze urugamba rwo kurwanya ihohoterwa, ubwicanyi n’ibindi rukwiye kwitabirwa n’abanyarwanda bose kuko ubona bimaze gukomera cyane, kandi ubona ihohoterwa n’ubwicanyi mu miryango bimaze kugera ku rwego ruri hejuru...niba abanyamadini babyitabiriye ni byiza cyane

nyirarukunda yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka