Gahunda y’ikoranabuhanga mu makusanyirizo yitezweho byinshi n’abahinzi b’ibirayi

Gahunda nshya yashyizweho na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yo gucuruza ibirayi hifashishijwe amakusanyirizo izanye ibisubizo ku bibazo abahinzi b’ibirayi bari bafite.

Ibi bizatuma inyungu bakura kuri iki gihingwa ziyongere, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umushinga PSDAG (Private Sector Driven Agricultural Growth), kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015.

Abahagarariye amakoopertive atandatu yatoranyijwe bari baje gusinya amasezerano y'imikoranire n'umushinga PSDAG.
Abahagarariye amakoopertive atandatu yatoranyijwe bari baje gusinya amasezerano y’imikoranire n’umushinga PSDAG.

Uyu mushinga w’ikigo cy’Abanyamerika kita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ugiye gutangiza porogaramu y’ikoranamubuhanga yitwa Farmbook (Igitabo cy’umuhinzi) cyakorewe gufasha abahinzi kwongera umusaruro n’amahirwe yo guhangana ku masoko, mu rwego rwo gufasha imikorere myiza y’ aya makusanyirizo.

Byagaragajwe ko zimwe mu nzitizi zibasiye abahinzi b’ibirayi harimo kutabona cyangwa kutabonera ku gihe amukuru y’ibiciro ku masoko, kugira ngo abahinzi bashobore kugurisha umusaruro ku igiciro kiboneye.

 Innocent Twizerimana uhagarariye koperative COAPEB ashyira umukono ku masezerano.
Innocent Twizerimana uhagarariye koperative COAPEB ashyira umukono ku masezerano.

Mu gukemura ibyo bibazo, amakusanyirizo y’ibirayi ateganyije guca akajagari mu icuruzwa ry’icyo gihingwa, agashimangira amasezerano y’imikoranire hagati y’abahinzi n’abacuruzi.

Igitabo cy’umuhinzi kitezweho kongerera ama Koperative ubushobozi bwo gucunga neza amakusanyirizo no gufata neza umusaruro, bityo binongerere inyungu abahinzi b’ibirayi.

Mu gutangiza Igitabo cy’Umuhinzi “Farmbook” Umushinga PSDAG uzafatanya ibikorwa n’amakoperative atandatu afite amakusanyirizo 10 mu turere twa Musanze, Burera, na Nyabihu mu gufasha abahinzi b’ibirayi bagera ku 2,347.

Mugorozi Fabien, uhagarariye Koperative CVMB mu karere ka Burera, yagize ati “Abanyamuryango bacu bishimiye igikorwa cy’amakusanyirizo mu kugabanura ihinduagurika ry’ibiciro by’ibirayi, iki Gitabo cy’Umuhinzi rero kizadufasha byimazeyo gufata ibyemezo bikwiye mu bucuruzi bwacu bw’ibirayi.”

Umushinga PSDAG watangiye muri 2014, ufite imyaka itanumu Rwanda. Ugamije guteza imbere abahinzi baciriritse binyuze mu gushishikariza abikorera ku giti cyabo gushora imari mu buhinzi no kwagura amahirwe ateza imbere ubukungu bw’abahinzi baciriritse binyuzemu bikorwa byongerera umusaruro agaciro ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ni inkuru nziza rwose kandi tuyakiranye yombi kuko izagirira akamaro igihugu cyose

Olive yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka