U Rwanda rweretse amahanga intera rugezeho mu bwenge buhangano

U Rwanda rwagaragaje ko rufite intego yo kuba igicumbi cyo guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, aho ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, buzifashishwa nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi no guhanga ibishya.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri, Musoni Ingabire Paula mu nama mpuzamahanga ya World Summit on the Information Society Forum (WSIS Forum 2026) n’iya AI for Good Global Summit, yateguwe na Atlantic Council, hamwe na Minisitiri wa Siyansi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi wa Chile, Ximena Aguilera Lincoleo.

Inama mpuzamahanga ya WSIS Forum 2026, ni ihuriro rikomeye rihuza ibihugu, imiryango mpuzamahanga, abikorera, n’inzobere mu ikoranabuhanga, bagamije kuganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho n’amakuru (ICT) n’uruhare ryarwo mu iterambere rirambye.

Iyi nama iba buri mwaka, igategurwa ku bufatanye bw’imiryango ikomeye nka ITU (International Telecommunication Union), UNESCO, UNDP, na UNCTAD, ikaba urubuga rwo gusuzuma aho isi igeze ishyira mu bikorwa imyanzuro ya WSIS.

Muri iyi nama hibanzwe ku miyoborere idasiga inyuma n’umwe mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), ndetse n’inzira iganisha ku nama mpuzamahanga iteganyijwe ya AI Summit 2027. Abayitabiriye baganiriye ku buryo ibihugu byashyiraho politiki n’amategeko bifasha mu iterambere rya AI mu nyungu rusange, hatabayeho gusiga inyuma bamwe.

Muri uwo murongo, u Rwanda rwakiriye kandi ruyobora ikiganiro muri WSIS Forum 2026 cyiswe “From AI Strategy to AI Delivery”, cyagaragaje icyerekezo cyarwo cyo gushinga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe AI (Rwanda AI Agency). Ibiganiro byagarutse ku kamaro k’inzego zihariye zita kuri AI mu kwihutisha ikoreshwa ryayo mu buryo buboneye, guteza imbere impano z’abayikora, gukurura ishoramari no kuzamura imibereho y’abaturage.

Minisitiri Paula Ingabire kandi afatanyije n’abandi yanayoboye, inama ya kabiri Nyafurika ishinzwe AI (Africa AI Council) isanzwe ikorera muri gahunda ya Smart Africa. Muri iyi nama, abanyamuryango bemeje gahunda y’imyaka ibiri igamije guteza imbere AI muri Afurika, banashimangira icyerekezo rusange cyo kugera ku bwigenge bwa Afurika mu bijyanye na AI, hibandwa ku guteza imbere ubumenyi, imiyoborere n’udushya.

Ibi bikorwa bigaragaza uruhare rukomeye u Rwanda rukomeje kugira mu guteza imbere ikoreshwa rya AI mu buryo burambye kandi bufitiye akamaro abaturage, haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka