Abana bo muri Uganda biyemeje kwereka bagenzi babo muri EAC uburyo bwo kwirwanaho bakiri bato

Abana 25 baturutse muri Uganda, baje gukambika mu Rwanda mu rwego rwo kwitoza kubaho mu buzima bugoye no kubyereka bagenzi babo bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EAC. Bavuga ko mu byo bamenye harimo kuba bateye ibiti ku mihanda mishya iri mu kagari ka Kiyovu, mu mujyi wa Kigali.

Ku musozi wa Juru, umuremure mu mujyi wa Kigali, niho imvura n’imbeho byasanze abo bana barara, mu ijoro ryakeye ari ku wa gatatu tariki 11/12/2013; barimo Josua Banya w’imyaka itatu.

Umwana w'imyaka itatu wavuye muri Uganda, yaje mu Rwanda atozwa gutera ibiti, guteka, kwisukura no kumesa ibyo yambara.
Umwana w’imyaka itatu wavuye muri Uganda, yaje mu Rwanda atozwa gutera ibiti, guteka, kwisukura no kumesa ibyo yambara.

“Byari byiza cyane” niko Josua Banya yashubije, ubwo yari abajijwe uko imvura yaguye ijoro ryose n’imbeho byari bimeze kuri Juru; akaba ngo yabyutse iyarubika yerekwa uburyo azajya yiyoza, akimesera, agateka. Hamaze gucya yafashe imodoka aza gutera ibiti ahimuwe abantu, hitwaga mu Kiyovu cy’abakene.

Kirabo Pricilla w’imyaka 11, avuga ko yaje mu Rwanda, agatera igiti kubera ko ngo yasanze ari igihugu cyubahiriza ihame ryo kurengera ibidukikije; naho mugenzi we Miranda Mucunguzi nawe w’imyaka 12 yongeraho ko baje kumenya imiterere ya kimwe mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Uyu Miranda yasobanuye kandi ko batangiye gutozwa kuba ba mukerarugendo bakiri bato. Yagize ati “Mu ngoro z’umurage mu Rwanda twasuye, nashoboye kubona imyambaro (impuzu) Abanyarwanda bo hambere bambaraga mbere y’ubukoroni, ibyo biranshimisha cyane.”

Aba bana bashoboye no kurondora ibihugu bigize EAC uko ari bitanu, inyungu zihari mu kwishyira hamwe kwabyo nk’umutekano, kub buri muturage yazabasha kuba mu kindi gihugu nk’aho ari iwabo, n’inyungu mu bijyanye n’ubukungu bw’ibihugu, aho ibicuruzwa byambukiranya imipaka bidasoreshejwe.

Abana bavuye muri Uganda, mu gikorwa cyo gutera ibiti mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali.
Abana bavuye muri Uganda, mu gikorwa cyo gutera ibiti mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali.

Ministeri ishinzwe umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda MINEAC niyo yakiriye abana bavuye muri Uganda, bazanywe n’Umuryango wa Holis Boot Campers w’abanya Uganda.
Uyu muryango uvuga ko ugamije gufasha abana kutaba inzererezi cyangwa kudakora ubusa mu gihe cy’ibiruhuko.

MINEAC yishimira kuba kumenya umuryango wa EAC bitangiye gusakara no mu bana bato batuye mu bihugu bigize uwo muryango.
Nk’uko bitangazwa na Belinda Doreen uyobora Holis Boot Campers ifasha abana kwigira (kwiga) mu ngendo bakorera mu bihugu bigize EAC, ngo mu cyumweru bazamara mu Rwanda bazabera urugero abana basanze mu gihugu, kugira ngo nabo batangire gukora nk’uko abanya Uganda babigenje.

Ibiti byitwa Polyscias Fulva na Croton Megalocarpus bigera 100, nibyo abana bavuye muri Uganda bateye ku mihanda yo mu Kiyovu.
Uwimana Redampta ushinzwe amashyamba mu karere ka Nyarugenge katewemo ibyo biti yasobanuye ko igiti cya Polyscias gikura kimeze nk’umutaka, kigatanga agacucu ku bantu bifuza kugama izuba, naho Croton kikaba igiti cy’umutako kuko ngo kimera nk’igihuru cy’umutako cy’amabara y’icyatsi n’umweru.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

aba bana nabo nibajyane uyu muco mwiza tumaze kwimakaza mu rwanda hano

gabiro yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Urubyiruko ni amaboko y’igihugu kandi nibo Gihugu cy’ejo hazaza.

muneza yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Abo bana ndumva bafite gahunda nzima, ariko uwo muco unasakare hose..no mubakuru.

byungura yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Abo bana ndumva bafite umugambi mwiza, ubwo na bagenzi babo bo mu Rda..

byungura yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka