Umwana w’imyaka 5 witwa Sophia Moss ukomoka mu Ntara ya Louisiana muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika amaze gusoma ibitabo bigera 874 mu gihe cy’umwaka umwe amenye gusoma.
Dukomeze Ezechiel w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Maya, akagari ka Kabuga, umurenge wa Kageyo, mu joro rishyira tariki 03/06/2013, yatemye umugore we witwa Mukamana Vestine nawe w’imyaka 30 aramukomeretsa bikomeye ku ijosi arangije nawe ahita yitwika na essance.
Umuhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke watangiye gusaduka bu bice bitandukanye, mu gihe nta mwaka urashira ukozwe. Ibi ngo bishobora kuba biterwa n’uko abawukoze bagiye ifungirana amasoko y’amazi bakayazibya badashyizeho ibiraro.
Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete KBS yavaga mu Karere ka Musanze yerekeza i Kigali yagonze ikiraro cya Base ubwo yakwepaga imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane”, abagenzi batatu barakomereka.
Mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka abiciwe i Kabgayi mu gihe cya Jenoside uba buri tariki 02 Kamena, abaharokokeye basabye ko urwibutso rushya rugiye kuhubakwa rwagaragaza ubugome bwahabereye ndetse n’urugare abihayimana bagize.
Inama y’abamimisitiri iherutse kuba yagejejweho umushinga wo guhindura inoti y’amafaranga 500 igasimburwa n’indi nshya kugeza ubu ikiri kwigwaho.
Ubwo yatangizaga gahunda ya siporo rusange (sport de masse) mu bigo by’amashuri mu Karere ka Huye, ku tariki 01/06/2013, Dr. Harebamungu Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko gukoresha abanyeshuri babo siporo ari itegeko, kandi ko abatazabyitabira (…)
Mu murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi ku cyumweru tariki 02-06-2013 bimuriye mu rwibutso rushya imibiri y’abatutsi basaga 3500 baturukaga mu duce dutandukanye tw’ahahoze ari muri perefegitura ya Kibuye bishwe muri jenoside yo muri Mata 1994.
Imibiri 77 y’inzirakarengane zo mu cyahoze ari amakomini ya Mukingi na Masango zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero mu karere la Nyanza tariki 02/06/2013.
Abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora bo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 01/06/2013 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi banarusigira inkunga y’ibihumbi 100 yo gusana uru rwibutso rutangiye kwangirika.
Ikipe ya Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga ya Kibungo (INATEK) mu bagabo, na Pipeline yo muri Kenya mu bagore, nizo zegukanye igikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryasojwe ku cyumweru tariki 02/06/2013.
Niyikora Marthe w’imyaka 33 wari warahungiye mu Burundi atangaza ko hari igihe yari agiye guta abana be batandatu ariko ngo umutima ukamucira urubanza. Kubera ubuzima bubi yabagamo, yafashe icyemezo cyo gutahuka agera mu Rwanda tariki 01/06/2013.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ababaruramari mu Rwanda (iCPAR) gifatanije n’ikigo gishinzwe guteza imbere imari n’imigabane (Capital Market Authority ) n’ Isoko ry’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu wa Kamabuye mu karere ka bugesera.
Mu muhango wo kwibuka abahoze ari abashumba n’abavugabutumwa b’itorero ry’Abangirikani ba Diyosezi ya Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Guverineri w’intara y’i Burasirazuba Uwamariya Odette yasabye buri wese guharanira kudahutaza ikiremwa cy’Imana kuko yaremye muntu mu ishusho yayo.
Munyemana Jean Claude w’imyaka 23 yitabye Imana ahagana saa saba z’amanywa tariki 01/06/2013 azize intebe yakubiswe mu mutwe kuwa gatanu tariki 31/05/2013 ubwo yari mu mudugudu wa Muganza ho mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina.
Igice cya mbere cya Filimi “Ineza Yawe” yanditswe n’umukinnyi wa filimi, Iyaremye Yves, ukomoka mu karere ka Burera, cyageze ku isoko ku wa gatandatu tariki 01/06/2013, nyuma y’iminsi myinshi gitegerejwe.
Bamwe mu bacuruzi b’utubari tw’inzoga bafungura utubari mu masaha y’akazi, abaturage bakanywa inzoga bakageza ubwo basinda ntacyo bikanga aho kujya gukorera ingo zabo ngo zitere imbere.
Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, igatwara n’igikombe cya ‘Champions League’, tariki 01/06/2013, Bayern Munich yanatwaye igikombe cy’igihugu bita ‘DFB-Pokal’ itsinze Stuttgart ibitego 3-2.
AS Kigali bakina ari bakinnyi 10 mu kibuga, bwa mbere mu mateke yayo, yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera APR FC iyitsinze penaliti 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 01/06/2013.
Mu muhango wo gutangiza siporo mu bigo by’amashuri ndetse no kwibuka abakoraga siporo bazize Jenoside, tariki 31/05/2013, umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Gasanabo Yohani Damaseni, yasobanuriye abanyeshuri bo mu bigo byo mu mujyi wa Butare ko Jenoside n’intambara bitandukanye.
Abantu babiri bitabye Imana abandi babiri barakomereka cyane mu mpanuka y’imodoka ya FUSO yabaye mu gitondo cya tariki 01/06/2013 mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.
Mu isozwa ry’inama ngaruka mwaka za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) zari zimaze iminsi itanu zibera Marrakech, muri Maroc zasojwe tariki 31/05/2013 hemejwe ko inama nk’izo z’umwaka utaha zizabera i Kigali tariki 19-23/05/2014.
Kubera inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ishuri rya Ecole des Science Byimana, tariki 02/06/2013, abanyeshuri 320 b’abahungu biga muri icyo kigo basubijwe iwabo mu gihe hagishakishwa ahandi bazajya barara.
Ubwo Umuryango w’abibumbye (UN) wizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ababungabunga amahoro ku isi tariki 29/05/2013, Ingabo na Polisi b’Igihugu babihariye gusuzuma uburyo bitanga hirya no hino ku isi, mu kurengera ubuzima bw’abantu no guharanira iterambere rusange ry’abo bagiye kurinda.
Kuwa gatandatu tariki 01/06/2013 byari ibintu bidasanzwe ubwo ikipe ya Rayon Sports yerekanaga igikombe cya shampiyona yatwaye muri uyu mwaka wa 2013 imbere y’abafana bayo aho iyo kipe ikomoka mu karere ka Nyanza.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) kiremeza ko nta gihugu na kimwe cyagera ku iterambere nyaryo kandi rirambye ribaye ridashingiwe ku miyoborere myiza, bityo RGB igasaba Abanyarwanda guharanira imiyoborere myiza mu nzego zose ngo u Rwanda ruzatere imbere ku buryo busesuye.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana mu ijoro rishyira tariki 01/06/2013 yatahuye abacururizaga ibiyobyabwenge by’urumogi mu gisenge cy’inzu mu murenge wa Musha ahitwa Kadasumbwa.
Amakipe atatu y’abagabo n’amakipe abiri y’abagore yose yo mu Rwanda yageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, iyo mikino ikaza gusozwa kuri icyi cyumweru tariki 02/06/2013.
Ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), urubyiruko rukora siporo n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza mu karere ka Rubavu bibutse abanyeshuri n’abakoraga siporo bishwe mu gihe cya Jenoside.
Minisitiri Vincent Biruta ushinzwe uburezi mu Rwanda aravuga ko Guverinoma y’u Rwanda ihamagarira Abaturarwanda bose guhaguruka bakarwana ku buzima bwabo bitabira gukora siporo byibura rimwe mu cyumweru kuko abahanga bagaragaje ko siporo n’imyitozo ngororamubiri birinda abantu kurwaragurika.
Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013 yatangije gahunda y’imihigo ku rwego rw’igihugu, igikorwa cyabereye mu karere ka Karongi ahahuriye abahuzabikorwa bo mu Ntara y’iBurengerazuba.
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Green Hills Academy, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/6/2013, bemereye Mme Jeannnette Kagame ibyo yabasabye, birimo kudata umuco w’iwabo wo kwihesha agaciro no guharanira kugira ubuhanga buhanitse, aho bagiye kwiga hirya no hino ku isi.
Abazahagararira akarere ka Gatsibo mu marushanwa y’ubukorikori yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bamenyekanye. Aya marushanwa azitabirwa n’abahagarariye kuva nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko inzu y’ubucuruzi igiye kubakwa ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari enye.
Gatambayire Aimable, Hajabakiga Gilbert, Rukundo Juvenal na Mukarukundo Rose bari mu mabko ya Polisi Station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga z’inkorano “ibikwangari.”
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rusizi ziri mu gikorwa cyo guhiga umuntu wese waba ufite imitego itemewe ikoreshwa mu kuroba injanga, nyuma yo gusanga amafi ari mu kiyaga cya Kivu ashobora kuzimira kukoabenshi nta wundi mwuga bagira uretse uburyobyi.
Umurambo wa Ntezirizaza Pierre w’imyaka 73 y’amavuko wabonetse mu ishyamba riherereye mu mudugudu wa Karuruma mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro tariki 31/05/2013, nyuma y’iminsi itandatu yari ishize nta muntu uzi aho aherereye.
Mani Martin na Massamba bibumbiye muri Art For Peace, basusurukije urubyiruko rw’i Kayonza kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, muri gahunda ya Youth Connekt yo muri kwezi kwahariwe urubyiruko.
Ikigo cy’amashuri cya Lycee de Rusumo giherereye mu murenge wa Nyamugari, bibutse Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 19, aho umuyobozi w’iki kigo yasabye abanyeshuri bahiga gukoresha ubumenyi bahabwa mu kugira neza no kwirinda ingengabitekerezo iyo ariyo yose yahagara.
Itsinda ry’Abadepite batanu bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije basuye akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, kugira ngo birebereye ibibazo bididinza igikorwa cyo gutera inka intanga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, aratangaza ko n’ubwo mu gihugu hamaze iminsi hagaragara ibikorwa bibangamiye umutekano nk’inkongi z’umuriro n’ubwicanyi mu miryango nta gikuba kiracika kugeza ubu, ku buryo umuntu yakwemeza ko nta mutekano uhari.
Abasore bane barimo umwarimu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi kuva kuwa Kane tariki 30/05/2013, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakina umukino urusimbi mu Gasentere k’ubucuruzi ka Muhondo, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.
Nyuma y’uko intore zo kurugerero zitangiye icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa by’urugerero cyatangiye tariki 22/04/2013, urwo rubyiruko rurashimirwa imyifatire myiza rugaragaza kuva mu nyigisho rwahawe kugeza muri iki cyiciro cy’urugerero.
Imiryango 49 igizwe n’abantu 121 bari bamaze imyaka 19 m’ubuhunzi mu gihugu cya Congo bagarutse mu gihugu cyabo bahungutse kuri uyu wa gatanu tariki 31/05/2013. Batangaza ko kimwe mu byababuzaga gutaha ari ukutamenya ukuri kw’ibibera mu Rwanda.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu (NHRC), itangaza ko raporo z’imiryango mpuzamahanga zivuga ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa mu Rwanda, zirangwa no kwivuguruza kuko zinenga ariko zikisubiraho zivuga ko birimo gukemurwa.
Amakipe arindwi ya volleyball, harimo abiri yo mu Rwanda, yatangaje ko atazitabira irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, rizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013.
Fidele Kubwimana w’imyaka 21 y’amavuko arwariye mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro nyuma yo gutemwa mu mutwe n’umwe mu barwanaga, ubwo yari agiye kubakiza.
Bamwe mu bakenera serivisi zinyuranye mu karere ka Rwamagana bemeza ko babona inzego z’imirimo zinyuranye zaratangiye kunoza imitangire ya serivisi, bagasaba Leta kongerera ubushobozi izigicumbagira nko mu bigo by’imari.
New Forest Company, ikigo cyahawe uburenganzira bwo kubyaza umusaruro ishyamba rigabanya Pariki y’igihugu ya Nyungwe n’imirima y’abaturage (buffer zone) mu myaka 49, uretse gutunganya iryo shyamba ku buryo bwa gihanga, ngo iki kigo kizongera agaciro ibiti.
Abagize imitwe ya politike n’abahagarariye amadini mu karere ka Ruhango barasabwa kugira uruhare rugaragara mu mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 kuko bafite abayoboke benshi bagomba gukangurira kuzitabira aya mato.