Rwinkwavu: Babiri bari mu maboko ya polisi bazira guteka Kanyanga

Dusabimana Berchmans uri mu kigero cy’imyaka 62 na Sibomana Celestin uri mu kigero cy’imyaka 48 bafungiye kuri polisi mu murenge wa Rwinkwavu. Abo bagabo bombi bafashwe na polisi tariki 09/12/2013 bateka Kanyanga mu mudugudu wa Twiyunge mu kagari ka Mukoyoyo, mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza.

N’ubwo polisi idahwema gushyira imbaraga mu guhashya abateka kanyanga, hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kayonza hagenda hagaragara abandi baturage bayiteka cyangwa bayicuruza. Ibyo ngo bigaterwa n’uko bamwe mu baturage bahishira abayiteka, ku buryo hari igihe inganda zitekerwamo kanyanga zisenywa ba nyirazo bakazimurira ahandi kandi abaturage bakinumira kandi baba babibona.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage bakora kanyanga n’abayicuruza, ahanini bitewe n’uko icyo kiyobyabwenge kimwe n’ibindi biyobyabwenge muri rusange biza ku isonga mu bihungabanya umutekano mu baturage.

Akagari ka Kabura ko mu murenge wa Kabarondo ni ko kakunze gushyirwa mu majwi kuba gatekerwamo kanyanga nyinshi. Ibyo bituma muri ako kagari no mu tundi dukunze kugaragaramo kanyanga muri rusange hahora amakimbirane mu miryango, rimwe na rimwe bikanaviramo abaturaga gukubitana no gukomeretsa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka