Ngoma: Gukaza amarondo byabafashije guhangana n’ubujura bumena amazu bwari bwadutse

Gukaza marondo ngo gutanga amakuru ku kintu cyose abaturage babonaga kidasanzwe iwabo biri mu byo abaturage bo mu kagali ka Mahango mu murenge wa Kibungo muri Ngoma bavuga ko byatumye bahangana n’amabandi bari yabugarije.

Ibi bije bikurikira ibihe by’umutekano muke byateye ubwoba abatuye muri Mahango mu kwezi k’Ugushyingo 2013 ubwo havugwaga ikibazo cy’abantu bamenaga ibirahuri by’amazu menshi kandi kenshi bashaka kwiba.
Mu nama abaturage bo muri Ngoma bagiranye n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano muri aka karere kuwa 10/12/2013 abaturage bavuze ko ubu bafite umutekano usesuye nyuma y’uko bafashe ingamba zo gukaza amarondo.

Abavuganye na Kigali Today bavuze ko uwo mutekano bawucyesha gukanguka bagakora amarondo yo kwicungira umutekano ndetse no gutanga amakuru ku nzego z’umutekano. Bamwe bagize bati “Nta kibazo kigihari rwose kuko twarahagurutse dukaza amarondo bituma abo batujujubyaga Babura aho bamenera kuko n’ubundi ikibazo cyari cyatewe no kudohoka kuko tutari tukirara amarondo uko bikwiye. Ubu rwose ni amahoro ntawukibwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,yasabye abaturage kutirara ngo badohoke kuko umwanzi ahora ashaka aho yamenera. Yasabye aba baturage kujya bandikisha mu ikayi y’umudugudu abaje babagana n’abaje gupagasa kugira ngo ubuyobozi bubamenye.

Kwandikisha abantu baje bagana akarere aho guhita babacumbikira bakicecekera nibyo byagarutsweho n’inzego z’umutekano muri aka karere aho bibukijwe ko hari abaza bahunga ibyaha iwabo bityo baba badafashwe bakaba babikora naho bacumbitse.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka