Ubuholandi bwahaye u Rwanda miliyari 8.5 RwF yo gukora no gusana imihanda y’icyaro
Leta y’u Buholandi yahaye u Rwanda miliyari 8.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu guhanga no kwita ku mihanda y’igitaka igera ku mirima mu cyaro, kugira ngo ifashe abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, MINECOFIN iratangaza ko uretse iyi mihanda izafasha Abanyarwanda guhahirana, ngo urubyiruko n’abagore ku buryo bw’umwihariko bazabonamo akazi ko gukora iyo mihanda bityo ngo nabo bagiye kwivana mu bukene.

Imihanda ireshya na kilometero 664.2 izasanwa, indi ireshya na kilometero 162.8 ihangwe mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Burera, Musanze, na Gicumbi. MINECOFIN ivuga ko inkunga yatanzwe izafasha mu gukora no guha ubushobozi abashinzwe kwita ku mihanda.
Ngo “Uburyo abahinzi bavana umusaruro bejeje mu mirima burabahenda cyane, kandi bakavunika bawugeza ku masoko. Iyi mihanda izabafasha kubona inyungu irushijeho”, nk’uko Minisitiri Claver Gatete uyobora MINECOFIN yabisobanuriye uhagarariye u Buholandi mu Rwanda, ambasaderi Leoni Cuelenaere.

Minisitiri Gatete yongeyeho ko inkunga yatanzwe n’u Buholandi, izahemba urubyiruko n’abagore bibumbiye mu makoperative 63; bakazatangira gukora imihanda guhera mu mpera z’uku kwezi k’Ukuboza 2013 kugeza muri Gicurasi mu mwaka wa 2016.
U Buholandi bumaze gutanga inkunga ku Rwanda ingana na miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda, yagenewe gufasha kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, kongera ingufu no kunganira mu butabera.

Amasezerano y’inkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu tariki 13/12/2013 yari ahagarariwe na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Mme Margarita Leoni Cuelenaere, hamwe na Minisitiri w’Imari, Ambasaderi Claver Gatete na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko i muhura mu karere ka Gatsibo mutuziza iki koko?mwadukoreye umuhanda?wagirangi si mu rwanda?twe nkabaturage baho muzadusabe umuhanda ariko tuve mubwigunge
Murakoze
Ibyonkunda nibi kuba abaturage bazabona akazi aribenshi
nubucuruzibugaterimbere,aya niyo majyambere kuzamura
abohasi.Na Leta irahungukira.