Karongi: Igikoni cya resitora cyatwistwe n’amavuta
Inkongi y’umuriro yibasiye igikoni cya resitora yitwa ‘Umutima Mwiza’ iherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhiramo.
Abari hafi y’igikoni barimo n’abakoramo bavuga ko iyo mpanuka yatewe n’amavuta y’ifiriti yatombotse kubera gusukamo ifiriti maze ameneka mu ziko umuriro urazamuka ufata igisenge.

Ku bw’amahirwe ariko nta muntu wahagiriye ikibazo. Hangiritse ibikoresho byo guteka n’ibiribwa byari bimaze gushya, igisenge nacyo cyangijwe n’abariho bazimya umuriro kuko ari ho wari wafashe.
Ubuyobozi bushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rubengera bwahise buhagera bugira inama abafite amaresitora n’abandi bakora akazi gakoreshwa umuriro kugura za kizimyamwoto kugira ngo bajye bitabara hakiri kare igihe cy’impanuka kuko ubutabazi bwo mu rwego rwo hejuru bushobora gutinda kuhagera.
Igikoni cya resitora ‘Umutima Mwiza’ ya Mukarwego Clementine iri mu kagari ka Gacaca umurenge wa Rubengera, ni ubwa gatatu kibasirwa n’inkongi y’umuriro kandi nta kizimyamwoto iyo restora igira.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|