Kayonza: Akurikiranyweho kwiba Airtel amakarita yo guhamagara afite agaciro ka miliyoni zikabakaba ebyiri
Umugabo ufite imyaka 42 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amakarita yo guhamagara ya sosiyete y’itumanaho ya Airtel afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 740.
Uyu mugabo witwa Nzeyimana Assouman ngo yibye ayo makarita ubwo umucuruzi wa Airtel yari avuye kuyarangura. Uwo mucuruzi ngo yayateretse hasi ari kwishyura imodoka, Nzeyimana ahita ayaterura arirukanka. Cyakora ngo yaje gufatwa ajya no kwerekana aho yari yayatabye n’abo yari yayagurishijeho.
Mu gikorwa cyo kugaruza ayo makarita kubo yari yayagurishijeho, ngo kugeza ubu hamaze kuboneka amakarita afite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 600.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva avuga ko n’ubwo Nzeyimana yagaruye ayo makarita ngo ntimukuriraho igihano agomba guhabwa kuko yakoze ibikorwa by’ubujura. Yavuze ko mu gihe yaba ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|