Burera:Ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni enye byangirijwe imbere y’imbaga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, inzego z’umutekano n’abaturage bo muri ako karere baturiye ikirunga cya Muhabura, bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bya kanyanga, urumogi, ndetse n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda, ziza mu mashashi, mu rwego rwo gukangururia abo baturage kubireka burundu kuko bibangiriza ubuzima bikanamunga ubukungu bwabo.

Muri icyo gikorwa cyabate tariki ya 10/12/2013, bamennye kanyanga ingana na litiro 1486, urumogi udupfunyika 83 ndetse n’inzoga ziza mu mashashi amaduzeni 786. Ibyo biyobyabwenge byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda kangana na miliyoni enye n’ibihumbi bisaga 186.

Umuyobozi w’akarere ka Burera bwana Sembagare Samuel yabwiye abaturage ba Butaro ko bakwiye guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko uwabigiyemo nta terambere ageraho ahubwo amafaranga yose ayamara aribyo agura ngo abinywe.

Akomeza abwira abo baturage kandi ko ibyo biyobyabwenge bituma ubuzima bw’ubinywa bwangirika kuko byangiza umubiri we maze bikamujya mu bwonko ntabe agitekereza ahubwo agata ubwenge.
Sembagare kandi abwira abo baturage ko ibiyobyabwenge biteza amakimbirane mu ngo. Atanga urugero avuga ko urugomo ndetse n’amakimbirane yo mu miryango agaragara muri ako karere biterwa ahanini n’ibyo biyobyabwenge.

Ngo kuko abagabo bamwe bajya kunywa kanyanga bagataha basinze ubundi bagahohotera abagore babo babakubita rimwe na rimwe bikabaviramo gupfa. Abandi bo kubera ubusinzi bakarwanira mu kabari bagakomeretsanya cyangwa bakicana. Sembagare akomeza asaba abo baturage kureka burundu ibiyobyabwenge kuko kubinywa ari ukwiyahura.

Agira ati “Ntawe ndabona wanyweye inzoga ya Primus ngo ajye gutema undi! Ntawe unywa ikigage ngo ateme undi!...ubwicanyi buba muri iyi mirenge ahenshi bituruka ku biyobyabwenge.”
Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abo baturage kuba ijisho rya bagenzi babo batanga amakuru ku baba bacuruza kanyanga, kandi banarara irondo kugira ngo abitwikira ijoro bajya kurangura kanyanga muri Uganda bafatwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora busaba abaturage bo muri ako karere kureka ibiyobyabwenge birimo kanyanga ituruka muri Uganda. Nubwo ariko ubwo buyobozi bubibasaba, bamwe muri abo baturage ntibareka gucuruza cyangwa kunywa kanyanga.

Ibyo byatumye ubwo buyobozi bushyiraho ingamba zikomeye zirimo ko inzu izongera gufatwa icururizwamo kanyanga izajya ihita ifungwa burundu. Ndetse n’abayobozi bazajya bafatirwa mu biyobyabwenge bo ngo bazajya bahita basezererwa ku kazi.

Izo ngamba ziyongera ku zari zisanzwe zirimo ko abafashwe bikoreye, bacuruza cyangwa banywa kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bahita bafungwa bagakorerwa dosiye ubundi bagashyikirizwa inkiko, bagacirwa urubanza mu ruhame aho bakoreye icyaha, hakurikijwe amategeko.
Amategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600 avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.

Umuntu wese ufashwe akora ibyo byaha afungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka