Nyamasheke: Umwana w’imyaka 12 yarohamye mu Kivu yagiye koga
Umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wataruwe mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke tariki ya 10/12/2013 nyuma yo kurohama muri iki kiyaga tariki ya 09/12/2013, ubwo yari yajyanye n’abandi bana bato koga.
Uyu mwana w’umukobwa witwa Tuyisenge Aline wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Remera mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke ngo muri ibi biruhuko yari kwa nyirakuru utuye mu murenge wa Kanjongo.
Ku gicamunsi cya tariki ya 09/12/2013, ngo ni bwo we n’abandi bana barimo abo yarutaga bagiye koga mu kiyaga cya Kivu maze na we ahita ajyamo ari na bwo yarohamaga bakamubura.
Umurambo we waje gutarurwa mu gitondo cyo ku wa 10/12/2013 ariko babanza kuyoberwa uwo ari we, nyuma biza kumenyekana ko ari uwo mwana w’umukobwa wari wajyanye n’abandi bana bato koga akaza kurohama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Kamali Aimée Fabien yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakabakurikirana igihe cyose babarinda kujya mu Kiyaga cya Kivu kandi agasaba abana bato kwirinda gukinira kuri iki kiyaga kuko kimaze guhitana ubuzima bw’abatari bake.
Kamali asobanura ko hashyizweho amabwiriza abuza abana koga mu Kivu ku buryo n’abantu bemererwa kujya kogamo baba bafite umwambaro wabugenewe (Life jacket) kandi bakagenda ari itsinda ku buryo nta muntu umwe wemerewe kujya koga mu Kivu.
Ibi kandi birajyana no kogera ahantu habugenewe, bitandukanye n’uko abantu bamwe bikora bakajya kogera aho babonye hose, ari na byo akenshi biba intandaro yo kurohama bakabura ubuzima.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire kandi numuryango we wihangane