Monusco yatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR muri Kivu y’amajyaruguru

Umuyobozi w’ingabo za Monusco Gen Dos Santos Cruz yatangaje ko MONUSCO yatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR mu bice bimwe iherereyemo muri Kivu y’amajyaruguru nyuma yo gusabwa gushyira intwaro hasi abagize uyu mutwe bakinangira.

Gen Dos Santos Cruz yemeje ko kuva tariki ya 09/12/2013 ibi bikorwa byo kurwanya FDLR byatangiriye ahitwa Kalembe mu misozi ya Pinga aho FDLR yafunze umuhanda wa Kitshanga-Kalembe-Pinga.

Ingabo za MONUSCO ngo zamaze kwitegura gutera aba FDLR
Ingabo za MONUSCO ngo zamaze kwitegura gutera aba FDLR

Gen Dos Santos avuga ko uretse kurwanya FDLR muri utu duce, barimo no kongera imbaraga mu kurinda umupaka wa Congo n’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo bakingire ko haba abarwanyi ba FDLR bashobora kuhinjira bagahungabanya umutekano igihe baba basumbirijwe n’ingabo za MONUSCO dore ko ibihugu bikikije Congo bidahwema kuvuga ko bihungabanyirizwa umutekano n’imitwe yitwaza intwaro icumbitse muri Congo harimo FDLR na ADF NALU.

Ibi bikorwa byo kurwanya FDLR bije bikurikira gahunda yo gutangira gukoresha indege zitagira abaderevu byatangiye kuwa 08/12/2013 aho ubu izo ndege zikoreshwa mu kurinda ishyamba rya Birunga nyuma y’uko hari amakuru agaragaza ko bamwe mu baarwanyi ba FDLR bagambiriye kwinjira mu Rwanda banyuze mu Birunga.

Umuyobozi w’igisirikare cya MONUSCO Gen Dos Santos akaba avuga ko bahawe inshingano ko nyuma yo kurwanya M23 ubu hagiye gukurikiraho kurwanya FDLR.

Kigali Today yavuganye na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR bari gutahuka mu Rwanda muri iyi minsi ba bayitangariza ko ubu abarwanyi ba FDLR barimo kwimuka mu duce bababagamo birinda kuzaraswaho na FDLR.

Umuyobozi wa gisirikare muri MONUSCO yemeje ko batangiye kurwanya FDLR
Umuyobozi wa gisirikare muri MONUSCO yemeje ko batangiye kurwanya FDLR

Uwitwa Rwicyekwa Jean de Dieu wari ufite ipeti rya Sargent muri FDLR yabwiye Kigali Today ko aho yakoreraga hitwa Mpati hagaragaye ibikorwa byo kwitegura kwimuka, abahakoreraga ubuyobozi bwa politiki ya FDLR CEA bakaba bari kwimuka aho bagana ahitwa ku Munini muri Masisi.

Abandi barwanyi ba FDLR bavuga ko kubera gutinya kurasirwa muri Congo, ngo abenshi barimo batangiye kigenda begera imipaka y’u Rwanda kugira ngo bazatahe iwabo mu Rwanda aho kurasirwa muri Congo.

Rwicyekwa avuga ko n’umuyobozi wa FDLR witwa Iyamuremye Gaston wiyise Gen Rumuli Byiringiro victor wabaga ahitwa Bwuma Walikale hafi ya Rusamambo nawe ari kwimuka yirinda ko yaterwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 8 )

Babahashye Cyane Nibo Banze Gutaha Murwababyaye

Arias yanditse ku itariki ya: 17-01-2015  →  Musubize

njye ndabona aragakino

mugy yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

fdrl, nikibazo, ninde wayihajyaye, mwese ntanumwe utarabaye mwishyamba, ubutabera kuri bose

suzana yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Amaherezo y’inzira erega ni munzu amaherezo bazatsinsurwa..ngaho nibakomeze bigire za kagarara nzabanumva..

munyaneza yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Nibabatwike izo nyangabiama dore aho zahereye..nibakenera n’umusada turahari bazaturye akara.

cyakabare yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Nibabahige babahashye dore ko bigenje,wabona akabo kashobotse.

rwanga yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Baziriase ziriya nyangabirama zishaka kumara abaturage ba congo zibarasa abandi zibambura, none zikaba zishaka no guhungabanya umutekano mu Rwanda.

zakaliya yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

hoya nibayihashye rwose kuko nubundi niba bashaka amaho muri congo m23 siyo kibazo ahanini ahubwo baribagakwiye guhera kuri fdl niba atari bimwe byo kutujijisha reka tuzarebe

elias yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka