Diyosezi Gatulika ya Kibungo iri mu myiteguro yo kwimika ku mugaragaro Mgr Kambanda Antoine uherutse kugirwa umushumba mushya w’iyo Diyoseze. Imihango yo kumwimika izaba 20/07/2013.
Mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira n’inkumi mu kagoroba.
Ndikubwayo Jeanvier w’imyaka 22 wigaga ku kigo cy’amashuri cya GS.Kabeza kiri mu murenge wa Kibungo yiyahuye tariki 03/06/2013 yiziritse injishi mu nzu aho yacumbikaga.
Auddy Kelly Munyangango avuga ko kuba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yaririmba urukundo ari nta cyaha kirimo mu gihe yaba aririmba urukundo Imana yadushyizemo.
Ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) urahamagarira urubyiruko rwo muri uyu muryango kwitabira ibikorwa byubaka amahoro n’umutekano aho kwihugiraho kubera ibibazo by’ubukene byatuma rwishorwa mu bikorwa by’imitwe yitwaza intwaro.
Kizito Mihigo aherekejwe n’umuhanzi gakondo Nzayisenga Sophia ndetse na Bigirimana Fulgence basusurukije abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke, kuri uyu wa Kabiri tariki 04/06/2013.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba FC yo mu gihugu cya Tanzaniya butangaza ko butazitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba no Hagati niba irushanwa ribereye mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani nk’uko biteganyijwe.
Jose Felix Mourinho, tariki 03/06/2013, yasinye amasezerano yo gutoza ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka ine.
Imibiri y’abantu umunani bishwe muri Jenoside yabonetse mu cyobo kiri hafi y’umupaka wa Nemba uhuza igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi mu ishyamba rya Gako mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Ndayambaje Donatien w’imyaka 21 utuye mu murenge wa Mutete wakoreraga kuri Santere y’ubucuruzi ya Rwafandi ari mu maboko ya Polisi azira ubucuruzi bwa mazutu butemewe n’amategeko.
Umunyarwanda Gafaranga Joseph wari hagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi IMBARAGA mu birori byo kwizihiza umunsi w’igihingwa cy’ibirayi mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) atangaza ko abahinzi muri ibyo bihugu barishimira icyo gihingwa kuberako cyera vuba kandi kikihanganira indwara ugereranyije ni igihingwa cy’imyumbati (…)
Nzabigirante Fabien uyobora umudugudu wa Nyamasheke mu kagari ka Murambi, umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’abantu batanu bo mu muryango umwe, mu gihe yarimo akemura ikibazo umwe muri abo bamukubise yari afitanye n’umwana wari umaze guta amafaranga.
Inteko nshingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, kuri uyu 04/06/2013 wasuye ishuri rya ES Byimana riherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro inshuro eshatu inaritera inkunga y’amafaranga miliyoni imwe.
Abanyarwanda bavuye muri Congo batangaza ko bari bamaze iminsi bifuza gutahuka ariko bagaterwa ubwoba n’amakuru y’ibihuha bahabwaga n’abasirikare ba FDLR bababwira ko nta mutekano w’abatahutse mu Rwanda.
Umuhanda Muhanga-Karongi hagati y’i Nyange n’aho bita ku Rufungo ushobora kwangirika cyane nyuma y’aho ubutaka bwo munsi yawo butwawe n’inkangu.
Ku bufatanye bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyanza bagiye kumara icyumweru cyose bavurirwa ubuntu indwara zinyuranye bakomora kuri Jenoside.
Muzehe Kalisa Rugano avuga ko ahazwi ku izina ryo mu Gakinjiro ho mu mujyi wa Kigali hiciwe inka nyinshi z’Abanyarwanda ubwo Ababirigi bakolonizaga u Rwanda. Izina Agakinjiro ngo ryaturutse ku ijambo ry’Igiswahili ryitwa “kukinja” bivuga kwica, rigasobanura aho inka zicirwaga.
Nyirabahire Didasiene w’imyaka 56 utuye mu mudugudu wa Nyagakiza akagari ka Ruhondo, mu murenge wa Ruvune mu ijoro rishyira kuri uyu wa 04/06/2013 yatemwe mu mutwe n’umuntu utaramenyekana.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bemeza ko bafashe ingamba zo guharanira amahoro nyuma yo kumva ubuhamya bwa Bamporiki Edouard bukubiyemo ibyo yabonye muri Jenoside.
Dufatanye Eugène w’imyaka 24 y’amavuko utuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango afungiye kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza akurikiranweho gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo (Permis provisoire).
Bamwe mu baturage bagana ibigo by’ubuvuzi (Poste de Sante) byunganira ibigo nderabuzima bikorera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, baragaragaza impungenge baterwa no kuba ayo masantere atakibonekaho imiti bigatuma indwara zikomeza kubazahaza.
Raporo iheruka gushyirwa ahagaragara n’umuryango Transparence International Rwanda igaragaza ko mu Rwanda ruswa ishingiye ku gitsina ihaboneka nubwo inzego nyinshi zibihakana zivuga ko byaba ari amagambo.
Imibare itangwa n’akarere ishimangira ko ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bwabashije gukemura ibibazo by’abaturage ku kipimo cya 96.8% muri uyu mwaka wa 2012-2013.
Umuririmbyi Elion Victory ni umwe mu baririmbyi b’iki gihe bo mu Rwanda bafite impano mu kuririmba ariko usanga atamenyekana cyane ndetse n’indirimbo ze ntizizwi na benshi kuko zidacurangwa kenshi kuri amwe mu maradio yo mu Rwanda.
Vassili Botchkarev, Guverineri w’akarere ka Penza gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba y’igihugu cy’Uburusiya, aherutse gutegeka abakozi bakuru bakora imirimo ijyanye n’ubuzima ndetse na siporo kugabanya ibiro, kugira ngo batange urugero rwiza, bitaba ibyo bakirukanwa mu kazi.
Abaturage batuye mu murenge wa Kabaya aho mu 1992 Mugesera yavugiye ijambo rifatwa nk’imbarutso y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bakomeje gusaba ko yazanwa akahaburanira.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) birakoresha uburyo butunganya amazi yanduye akongera akaba meza ku kigero cya 90%. Ubwo buryo bukoreshejwe bwa mbere mu ivuriro mu Rwanda, buzajya bufasha gukoresha ayo mazi mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Nyuma yo gusohora indirimbo yise “Iz’ubu” muri Werurwe uyu mwana, umuhanzi Bigirimana Fulgence yasohoye indi ndirimbo yise “Ibanga” aho aririmba ibyiza by’urukundo rutari urumamo. Yemeza ko urukundo rw’ukuri hagati y’abakunzi babiri ruhwanye na paradizo hano ku isi.
Ndaruhutse Jean De Dieu uyobora akagali ka Gahima mu murenge wa Kibungo,akarere ka Ngoma yahawe moto na Polisi kubera kuba indashyikirwa mu gushyiraho morare irimo ubutumwa bukangurira abantu kwitabira gahunda za Leta no kwicungira umutekano.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abo mu tugari bigize akarere ka Ngoma bahawe iminsi itarenze 20 yo kuba barangije gukemura ibibazo byose abaturage bagaragaje mu kwezi kw’imiyoborere myiza ku uyu mwaka wa 2013.
Umwana w’imyaka 16 witwa Uwimana Habineza wo mu mudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke yarohamye mu kiyaga cya Kivu tariki 02/06/2013, aburirwa irengero.
Abaturage bo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro bishimira ko nyuma y’amezi abiri babonye umuyobozi mushya ibibazo byabo bibasha gukemuka vuba bagereranyije na mbere, hakabaho n’inama zibahuza n’abayobozi zigamije kwigira hamwe uko bafatanya mu bikorwa by’iterambere.
Polisi iratangaza ko hari abantu bamaze gufatwa bari guhatwa ibibazo ku bijyanye n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira ishuri rya Ecole des Sciences de Byimana.
Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cyitiriwe Nelson Mendela kiri mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yakubise abanyeshuri babiri b’abakobwa bibaviramo guhungabana none ubu bivuriza mu kigo nderabuzima cya Ntarama.
Umudage w’imyaka 24 wahoraga ataka umutwe, aherutse gutungura abaganga bo mu gihugu cy’Ubudage bamukuye mu mutwe ikaramu y’igiti (crayon) ipima cm 7.
Mu gikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA no kubafasha kumenya uko bahagaze ku buryo bworoshye, tariki 03/06/2013, urubyiruko rusaga ijana rwo mu karere ka Muhanga rwipimishije ku bushake ndetse runagirwa inama.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Mbabazi Rosemary, yibukije urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe ko arirwo mbaraga z’igihugu rukaba rugomba gukora ibikorwa by’iterambere birufitiye akamaro birinda amacakubiri ashobora kuvuka hagati yabo.
Kuwa 03/06/2013 ikigo MTN gicuruza serivisi z’itumanaho cyatangije gahunda y’iminsi 21 cyise iyo kugira impuhwe no kugaragariza Abaturarwanda urukundo mu buryo bunyuranye burimo gufasha no gutabara.
Ministiri ushinzwe iterambere n’ubutwererane w’Ubudage, Dirk Niebel, wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva tariki 02/06/2013, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye uburyo u Rwanda rurimo gutera imbere, ndetse n’uko rwitwaye neza mu kugarukana amahoro muri Kongo.
Chantal Mukankwanga w’imyaka 36, yaretse akazi yakoraga ko kubumba inkono ahitamo guhindura akajya mu bukorikori bwo kubumba amavaze agezweho, none asigaye atunze urugo rwe akabasha no kwishyurira abana be amashuri.
Abanyamuryango ba koperative Abasangirangendo Twisungane Mukama y’abafite ubumuga ikorera mu murenge wa Mukama ho mu karere ka Nyagatare yacitse ku ngeso mbi yo gusabiriza babikesha umwuga w’ubukorikori.
Umugore witwa Nyiransabimana Foibe utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera yafashe umwanzuro wo gukorera ubushake yigisha gusoma, kubara no kwandika abaturage batari babizi mu mudugudu atuyemo kuko hari hari abantu benshi batazi gusoma no kwandika barasabitswe n’ubujiji.
Inama ya gatanu y’u Buyapani n’ibihugu by’Afurika yasojwe kuri uyu wa mbere tariki 03/06/2013, umugabane w’Afurika wijejwe inkunga ingana na miliyari 10.8 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Umwana w’imyaka 5 witwa Sophia Moss ukomoka mu Ntara ya Louisiana muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika amaze gusoma ibitabo bigera 874 mu gihe cy’umwaka umwe amenye gusoma.
Dukomeze Ezechiel w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Maya, akagari ka Kabuga, umurenge wa Kageyo, mu joro rishyira tariki 03/06/2013, yatemye umugore we witwa Mukamana Vestine nawe w’imyaka 30 aramukomeretsa bikomeye ku ijosi arangije nawe ahita yitwika na essance.
Umuhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke watangiye gusaduka bu bice bitandukanye, mu gihe nta mwaka urashira ukozwe. Ibi ngo bishobora kuba biterwa n’uko abawukoze bagiye ifungirana amasoko y’amazi bakayazibya badashyizeho ibiraro.
Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete KBS yavaga mu Karere ka Musanze yerekeza i Kigali yagonze ikiraro cya Base ubwo yakwepaga imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane”, abagenzi batatu barakomereka.
Mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka abiciwe i Kabgayi mu gihe cya Jenoside uba buri tariki 02 Kamena, abaharokokeye basabye ko urwibutso rushya rugiye kuhubakwa rwagaragaza ubugome bwahabereye ndetse n’urugare abihayimana bagize.