Rutsiro: Hatahuwe litiro 240 z’inzoga zitemewe ziramenwa

Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro kuri station ya Gihango ifatanyije n’abaturage batahuye inzoga z’inkorano zingana na litiro 240 zacuruzwaga, izindi bazifatana abaturage bari bazikoreye mu majerikani bavuye kuzirangura muri bagenzi babo, zikusanyirizwa hamwe ziramenwa kuko zitemewe gukoreshwa mu Rwanda aho zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ubwo izo nzoga zamenwaga, abaturage batewe ubwoba n’imyanda babonye iba irimo mubyo ziba zibitsemo n’ibyo bazengeramo, bamwe muri abo baurage ndetse ntibatinye kuvuga ko abazenga baba bari kuroga abaturage kuko akenshi baba bavuga ko ari urwagwa rusanzwe barimo gucuruza.

Inzego z'ubuzima mu Rwanda zemeza ko izi nzoga zitaba zujuje ubuziranenge zishobora no gutera abazinywa ibibazo by'ubuzima.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zemeza ko izi nzoga zitaba zujuje ubuziranenge zishobora no gutera abazinywa ibibazo by’ubuzima.

Ubwo izo nzoga zamenwaga, abaturage batewe ubwoba n’imyanda babonye iba irimo mubyo ziba zibitsemo n’ibyo bazengeramo, bamwe muri abo baurage ndetse ntibatinye kuvuga ko abazenga baba bari kuroga abaturage kuko akenshi baba bavuga ko ari urwagwa rusanzwe barimo gucuruza.

Bamwe mu bari bazikoreye bafashwe abandi bariruka barahunga. Ibi kandi ni nako byagenze kuri bamwe mu bazikora, banze kuza ngo bisobanure ahubwo bagahitamo kwiruka. Icyakora kuri iyi nshuro bashobora kuba batari kubona ibisobanuro batanga kuko mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka wa 2013 na bwo bari bafashwe bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano, basaba imbabazi ndetse bavuga ko batazongera kuzikora no kuzicuruza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihango bukangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru y’aho bazi hacururizwa bene izo nzoga n’aho zikorerwa kugira ngo zikumirwe kuko ziba zitapimwe ubuziranenge ndetse akenshi ziba ari n’ibiyobyabwenge byuzuye kuko abazenga bashyiramo ibintu byinshi bishobora kuba intandaro y’urugomo, ubusizi no kwiyandarika ku bazinyweye.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka