Rutsiro : Abajura bibye mudasobwa 20 z’abana ku rwunge rw’amashuri rwa Congo Nil
Abajura bataramenyekana bishe idirishya ry’ibiro by’umucungamutungo w’urwunge rw’amashuri rwa Congo-Nil mu karere ka Rutsiro mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 10/12/2013 bibamo ibikoresho binyuranye birimo mudasobwa 20 z’abana n’ibindi bintu bitandukanye byose hamwe bifite agaciro kari hagati ya miliyoni eshatu n’enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Bimwe muri ibyo bikoresho byibwe birimo mudasobwa nto z’abana 20, mudasobwa nini yafashaga utumashini duto tw’abo bana kujya kuri interineti bita server. Hibwe kandi n’ikarito y’amasabune n’utundi dukoresho duto duto umuyobozi w’ikigo atarondoye.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Congo Nil, Uzamberumwana Anthère, yabwiye Kigali Today ko ubusanzwe icyo kigo gifite abazamu babiri, umwe akaba arara izamu mu ijoro, undi akahirirwa ku manywa. Umuzamu wari wakoze nijoro witwa Hategekimana Evariste yahise abura, aboneka ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’igice, akaba ari na we ukekwa.
Imwe mu mpamvu zituma akekwa ngo ni uko atigeze ashyikiriza raporo, uwaje kumusimbura, ibi bigahurirana n’uko umuzamu wo ku manywa akimara kuhagera mu gitondo ari we wabwiye ubuyobozi bw’ikigo ko yasanze mu kigo bahibye.
Uwo muzamu wari waharaye yiriwe ashakishwa umunsi wose arabura, aza kuboneka mu masaha y’umugoroba ari gutembera hafi y’ikigo. Uwo muzamu akimara kuboneka yahise atabwa muri yombi na polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, naho ibyibwe bikaba bikomeje gushakishwa, ari na ko polisi ikora iperereza kugira ngo imenye aho biherereye ndetse n’ababigizemo uruhare.
Mu minsi ishize na bwo abajura bari bibye imwe muri mudasobwa zo kuri icyo kigo, ariko iza gufatirwa i Rubengera mu karere ka Karongi igarurwa mu kigo.
Icyo kigo cyari gifite mudasobwa z’abana 462, none bibyemo 20, hakaba hasigaye mudasobwa 442. Umuyobozi w’ikigo avuga ko mu gihe izibwe zigishakishwa nta mpungenge bafite, akemeza ko abana nibagaruka ku ishuri bazabasha kwiga neza nta mbogamizi kuko izisigaye abana bashobora kuzisangira bose, kuko n’ubundi bazikenera mu bihe bitandukanye.
Urwunge rw’amashuri rwa Congo Nil ni kimwe mu bigo by’amashuri byo mu Rwanda byahawe mudasobwa z’abana mbere muri gahunda ya leta yo guha buri mwana wese mudasobwa.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|